skol
fortebet

"Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo":Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”.

Soma Matayo 4:4: “Arabasubiza ati” Handitswe ngo “ umuntu ntatungwa n’ umutsima gusa ahubwo atungwa n’amagambo yose avuye mu akanwa k’ Imana.”

Ntabwo dukwiriye gutungwa n’ ibyo kurya bidutungira umubiri gusa. Kuko dukeneye nabwo n’ ibyo kurya bidutungira Roho zacu.

Umuntu uwari we usobanutse kandi unasobanukiwe amayeri ya Satani ndetse n’ uburyo akoresha yiyoberanya.

Ni ngombwa ko asobanukirwa nabwo akamaro ko guteza imbere imikurire ye yo mu uburyo bwo mwuka, kugira ngo abashe guhagarara atajegajega mu igihe satani amugabyeho ibitero mu inzira zari zo zose.

Ikibazo kije kuri wowe ni iki? Ni gute wagaburira Roho yawe?

Umukristo uhagaze neza mu ikibuga k’ imirwano aba azi neza ko, gufata igaburo rya saa sita ryo mu uburyo bw’ umwuka buri cyumweru gusa ku urusengero ( Church on Sunday) bidahagije.

Kuko bidashobora guhagarikaibitero by’ umwanzi. Kuko hari igihe aza yasizoye kandi agenda yungikanya ibibazo bigiye bitandukanye kandi mu gihe kimwe.

Yesu yarabitubwiye hari muri Yohani 16:33: “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira imibabaro ariko ni muhumure naranesheje.”

Nshuti y’ Imana dukeneye ubiryo bya buri munsi kandi bidakonje, ahubwo ari ibiryo bishyushye. ( Hot meals) kugira ngo tubashe guhagarara aharengeye kuri buri kigeragezo kandi dufite intsinzi.

Kugira ngo mbe nabasha kuba nafasha abantu ku ibijyane n’Inyigisho z’ Imana kandi nanjye nifasha kuko umusirikare acunga umutekano wa abantu nawe yicungira uwe.

Ni uko nabashije gusobanukirwa akamaro ko gukoresha umwanya wanjye ndi kwiga ijambo ry’ Imana buri munsi.

Kuko byansabaga gushyiraho umwanya (Scheduler ) uhagije mugusoma Bibliya, gukurikirana inyigisho nkizi, gukurikirana amasemina agiye atandukanye kandi anabera ahantu batandukanye ndetse akoreshwa n’ abantu bagiye batandukanye.

Ntabwo narebaga amafranga byantwaraga kuko hari igihe nafata imodoka cyangwa indege , nkarara muri Hotel ndetse kugira ngo ujye no muri semina byagusabaga kwiyandikisha kandi ugataanga n’ amafranga atari make mu ukwiyandisha.

Ni ngombwa kwiga ijambo ry’ Imana kugira ngo bigufashe none ndetse no mu igihe kiri imbere kandi gikomeye mu ubuzima.

Kuko hari igihe uzagera aho utazabasha kumva ijambo ry’ Imana cyangwa ubona umwanya wo gusoma Bibliya.

Birashoboka ko nabwo ubu uri muri group muri gukomezanya ariko hari igihe uzaba uri (busy )mu ubuzima. Uri gutungwa ni ijambo ry’ Imana wumvise cyangwa wasomye.

Uyu munsi wa mbere wa Seminar yacu, ndikumva muri njye umwuka wera ari kubwira ngo nkubwire nti

“ IJAMBO RY’ IMANA RIGOMBA KU KUBERA IKINTU UKWIRIYE GUSHYIRA IMBERE KURUSHA IBINDI BYOSE “

Ubwo natangiraga kwiga Theology nkigera hano byasabye kwiga mba ku ishuri kugira ngo mbashe kwimenyereza ururimi rw’ icyongereza ndetse no kuba nakurikira neza ibyo niga.

Aho kwi ishuri saa moya n’igice za mugitondo twafataga igaburo rya mu gitondo(breakfast ).
Mbere ko winjira aho urifatira ku umuryango hari handitse ngo

“ NO WORD, NO BREAKFAST “

Bishatse kuvuga ko “ Niba uvuye aho urara utabanje kugaburira roho yawe, ntugaburire n’ umubiri wawe.”

Reka ndangize nkubwira nti “

NTUGAFATE IBYO KURYA BYA MUGITONDO KUGEZA IGIHE UGABURIYE ROHO YAWE

Imana iguhe umugisha..!

Iyi Seminar muyiteguriwe na
Nibintije Evangelical Ministries
Email: [email protected]
+14128718098(WhatsApp)

Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa