skol
fortebet

Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bya gukomeza mu ibyo uhura nabyo( igice cya gatanu)/ Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bya gukomeza mu ibyo uhura nabyo( igice cya gatanu)”.

Soma Zaburi 34: 1: “ Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu akanwa kanjye iteka”.

Waba uzi ururimi ruvugika mu ijambo “ GUHIMBAZA “no “GUSHIMA “ icyo bivuga? Ni ururimi ryo “KWIZERA “ kandi rukaba ururimi rwo “ KWAKIRA”

Umukristo ukomeye muri we haba huzuye” GUHIMBAZA”no “GUSHIMA” Imana. Niyo mpamvu twahamagariwe guhimbaza no gushima Imana igihe cyose.

Uko waba umerewe kose, uko byaba bimeze kose mu ubuzima bwawe, byaba bimeze neza cyangwa bitameze neza, Dufite impamvu zo guhimbaza no gushima Imana kuko tuyishimira,

IBYO yadukoreye mbere

IBYO ikora ubu

IBYO tuziko igiye kugukorera

Guhimbaza no Gushima bigenda bikomeza ku iminwa yacu kuko ari igikorwa cyo “KWIZERA “. Iyo WIZEYE wakira ibyo wayisabye kandi UGASHIMA kubw’ Ibyo iguhaye.

Nubwo cyaba kitarabonekera amaso y’ umubiri, nabwo ugomba gushima Imana kandi ukayihimbaza uvuga uti: “NDABIZI IBISUBIZO BYANJYE BIRI MU INZIRA.”

Umukristo ukomeye amenya ko hari uguhuzwa( connection) hagati yo GUHIMBAZA no GUKOMERA. Baba bazi ko umwuka w’ Imana ubazamura ukabashyira mu umwanya runaka ndetse ukanabaha umusaruro mwinshi mu ugukomera ko mu uburyo bwo mu mwuka.

Niba wizeye iri jambo ry’ Imana

ZAMURA AMABOKO YAWE UHE IMANA ICYUBAHIRO KANDI UNAYISHIMIRA IBISUBIZO BYIBYO WAYISABYE.

AMEN.

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyi nyigisho ku inshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo yo kugerwaho n’ ijambo ry’ Imana mu minsi itari yo ku cyumweru.

Wowe ndetse n’ inshuti zawe mushobora kutwandikira kuri Email: [email protected] or
+14128718098(WhatsApp)
Kandi niba ari ngombwa mushobora kutubwira nabimwe muhanganye nabyo mu ubuzima kugira ngo tube twabafasha kubisengera.

Imana ibahe umugisha...! Kandi ibishimire..!

Iri jambo muri teguritegurirwa na
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL
(NEMI)

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL (NEMI)
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Twese duhura n’ibibazo bikomeye:Uburwayi,Ubukene,Gupfusha,Ubushomeli,etc...Ariko tujye tumenya ko n’abandi bantu bose bo ku isi bagira ibigeragezo byinshi nkatwe.Umukristu Nyakuri akora iki iyo ahuye n’ibigeragezo?Ntacika integer,ahubwo akomeza gushaka Imana no kuyikorera.Kubera ko aba yizeye ko mu isi nshya dutegereje izaba Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,Imana izakuraho ibibazo byose,ndetse n’Urupfu hamwe n’Indwara bikavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Aho kwiheba nkuko abandi babigenza,Umukristu Nyakuri iyo ahuye n’Ibibazo bikomeye,akomeza gukora Umurimo wo kujya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’imana,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Soma Yohana 14:12.Akomeza kubwiriza abantu kuzageza ku Mperuka,ubwo Yesu azagaruka.Soma Matayo 24:14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa