skol
fortebet

Sobanukirwa ibintu by’ Ingenzi byagukomeza mu ibyo uhura nabyo( igice cya nyuma) / Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” Sobanukirwa ibintu by’ Ingenzi byagukomeza mu ibyo uhura nabyo( igice cya nyuma)
Soma muri Yuda 1 :20: “ Ariko mwebweho bakundwa , mwiyubake kubyo kwizera byera cyane, musengera mu mwuka wera”

Umukristo ukomeye abazi akamaro ko guhora afite bateri yo mu uburyo bwo mu mwuka ifite umuriro uhagije. Akaba ariho havuye “ KUVUGA MU INDIMI ZO MU IJURU”.

Kuko iyo usengera mu mwuka ibitekerezo byawe ndetse n’ amagambo yawe bita agaciro maze amagambo yo mu ijuru akaba ari ahabwa umwanya muri uwo mwanya uri gusenga (n’ubwo ugomba kubigiramo ubwenge) kuko umwuka wera udasimbura ubwenge n’ ubwenge bukaba budasimbura umwuka wera.

Ejo hashize nabonye ubutumwa bugufi bw ‘ umuntu wari umaze gusoma inyigisho nari nahaye umutwe witwa “ MENYA ICYO IRYO ZINA RISHOBARA GUKORA”. Ari kunsaba kumufasha kutunga urutoki ku urugi aho ibintu bye byari nifungiwe.

Byabaye ngombwa ko umwuka wera ahita anyuzura bintunguye ntangira kuvuga mu indimi nshya. Ndetse nsabwa ko namuhamagara.

Ubusanzwe commucation yanjye ni ukwandika ubutumwa bugufi ariko iyo ari Emergency biba ngombwa ko tuvugana kuri phone.

Ubwo nahise mu bwira ko agomba kujya ku bifata aho byari bifungiye. Kuko yayitirijeho igihe kirekire kandi ko iyo “document” bamusabye ntako atagize ngo ayibone yumva ko byaba bitashoboka.

Namushubije ko “ agomba kumvira icyo UMWUKA W’IMANA uri kuvuga. Ubwo yasubije ko azazinduka ajyayo. Ubwo bwarakeye atinda kubyuka, atarajyayo agiye kumva yumva umuntu umuhamagaye amubwira ko iyo “document” bamusabaga yabonetse.

Byaramutangaje bituma yemera ko iyo visa ihari koko. Ubu akaba yiteguye kujyana iyo document maze bakamuha visa ye.

Hari uruhare runini iyo usengera mu mwuka , kandi uvuga mu rundi rurimi rutamenyekana kuko biguha gusengera ibindi bintu utazi, maze bikagufasha kuba wajya mu buryo bw’ umwuka maze bigafungura inzugi mu ihishurirwa, mu bwenge, mu guhabwa amabwiriza y’ Imana uko ugomba gukora.

“IYUBAKE WOWE UBWAWE MU KWIZERA MAZE USENGERE MU MWUKA WERA.”

Imana iduhe Umugisha..!

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyo nyigisho ku inshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo kugerwaho n’ ijambo ry’ Imana mu iminsi itari ku cyumweru.

Kandi wowe n’ Inshuti zawe mushobora kutwandikira kuri Email [email protected] or+14128718098(WhatsApp)
Niba ari ningombwa mushobora kutubwira na bimwe muhanganye nabyo uyu munsi kugira ngo tube twabafasha kubisengera.

Turabakunda! Imana iguhe umugisha. Uri uwa agaciro kuri twe!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Kugirango Imana itwumve kandi iduhe ibyo idusabye,urugero kuduha umwuka wera,bisaba ko natwe tubanza tugakora ubushake bwayo.Kugirango umenye icyo Imana ishaka,bisaba kubanza kwiga neza Bible.Hari abantu benshi biyita ko ari abakristu cyangwa abarokore,nyamara batazi neza Bible.Urugero,millions nyinshi z’abantu bazi ko Imana ari Ubutatu.Nyamara n’iryo jambo ntariba muli Bible.Ryahimbwe n’umugatolika witwaga Tertullien,mu kinyejana cya 2 nyuma ya Yesu.Imana ni imwe gusa,yihaye izina Yehova nkuko Yeremiya 16:21 havuga.Niyo yonyine tugomba gusenga nkuko Yesu yavuze muli Matayo 4:10.Muli Matayo 15:9,havuga ko iyo usenga Imana mu buryo budahuye na Bible idashobora kukumva.

    Ndabashimiye murakoze kunama mwisenjyesho muduhaye.amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa