Sobanukirwa neza itegeko Bibiliya ivuga ko rirusha ayandi gukomera

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 1497

Hari benshi bazi neza amategeko y’Imana bakanakora ibishoboka byose ngo bayakurikize. Akunze kugarukwaho cyane ni amategeko 10 Imana yahaye Abisirayeli aboneka mu bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya.

Igitangaje nuko amategeko yose akunze kumvikana mu matwi y’ikiremwa muntu ko ari ay’Imana yubakiye ku mategeko abiri tugiye kubagezaho.

Ayo mategeko yombi agaruka cyane ku rukundo nkuko Bibiliya isobanura uko Yesu yasubije ikibazo yarabajijwe n’Abafarisayo ubwo bumvaga ko yatsinze abasadukayo.

Ikibazo cyabajijwe Yesu Kristu cyagiraga kiti :” Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe? ”

Yesu mu gusubiza iki kibazo nkuko byanditswe muri Matayo 22:34-40 yagize ati :” ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’

Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ng’iri ‘ Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”

Muri rusange umuntu wese ushaka gukiranuka no kubaho mu buzima bushimwa n’Imana akwiye kubaho mu buzima bwuzuye urukundo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Urakoze cyane.Ariko wibuke ko "Gukundisha Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose" ari summary (Incamake) y’amategeko menshi cyane arenze 10 wavuze.Harimo kutica,kudasambana,etc...kudasinda,kutikunda,kutibona,kutirata,etc...Hari ibintu byinshi Imana itubuza bikorwa na Billions/Billiards z’abantu.Urugero,Imana itubuza kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no "gushaka Imana".Soma 1 Yohana 4:1.Ndetse muli Yakobo 4:4 havuga ko abantu bishakira ibyisi gusa ari "abanzi b’Imana".Irindi tegeko abantu nyamwinshi badakurikiza turisanga muli Yohana 14:12,aho Yesu yasabye abakristu nyakuri bose gukora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira n’Abigishwa be bakabwiriza ijambo ry’Imana.Ndetse bakajya no mu ngo z’abantu.Kuba umukristu si ukujya gusenga ku cyumweru,bikarangirira aho.Bisaba "kwigana Yesu n’Abigishwa be".Nibwo bukristu.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Ubutumwa Madamu Jeanette Kagame yatanze mu masengesho ngarukakwezi yo...

Madame Jeannette Kagame yashimiye abitabiriye amasengesho ngarukakwezi yo...
11 August 2019 Yasuwe: 1550 1

Sano Olivier wariye Uwera Carine akayabo k’amafaranga arenga Miliyoni 30...

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Sano Olivier,...
11 August 2019 Yasuwe: 8678 5

Aho ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ilayidi byari kuzabera...

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwamenyesheje...
10 August 2019 Yasuwe: 1615 0

Aba-Bishops bakomerekeje umutima wa Gitwaza basabye imbabazi

Umwaka wa 2016 na 2017 ni imyaka yabaye mibi cyene kuri Zion Temple dore ko...
9 August 2019 Yasuwe: 3474 3

Pasiteri Sultan yavuze ku bamushinja kuba intandaro yo gutandukana...

Muri iki gitondo nibwo twabagejejeho inkuru y’ Umuhanzi w’indirimbo zo...
3 August 2019 Yasuwe: 6111 2

Nyuma yo kumara igihe kinini mu bihano avugwaho ubusambanyi,Theo...

Ni nyuma y’igihe kigera ku mezi 19, Uwiringiyimana Theo benshi bita...
3 August 2019 Yasuwe: 3739 1