skol
fortebet

“Soma k’ urupapuro ry’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo by’ ubuzima bwawe biri”: / Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” Soma k’ urupapuro ry’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo by’ ubuzima bwawe biri”.

Soma Zaburi 139:16: “ Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu igitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’ umwe.

Waba uziko Imana mbere yuko uvuka yari yarabanje guteganya ibintu byose uzakenera mu ubuzima bwawe.

“IMANA IFITE UMUGAMBI MWIZA KURI WOWE “

Imana izi ibibazo byawe, Izi ibyo watakaje cyangwa ibyo uri kwifuza ubu ( amafranga, inzu, abana , umugabo, umugore, amahirwe yawe n’ ibindi).

Uyu munsi nkuzaniye inkuru nziza. Ibyo biri kurwanira muri wowe, ibyo byagutesheje umutwe ukaba wabuze amahoro bigiye kuba AMATEKA bityo winjire mu intsinzi.

Uti “ kagira inkuru”? Nyegereza ugutwi kwawe nkongorere Satani ntabashe kutwumva!!!

“ UBUZIMA ni UBWAYO” n’ “ IBINTU BYOSE ni IBYAYO. Bityo, “ ICYO UKENEYE CYEREKEZE kuri YO kandi UYIZERE.

Urupapuro rw’ Ubuzima bwawe rwuzuyemo umurage wawe. FATA URUFUNGUZO RWABYO

Igihe uri kunyura mu ibibazo mugire uri kubura ibyawe cyangwa mu igihe uri gushakisha ntubashe kubona icyo uri gushaka. WIGARUKIRA KURI URYO RUPAPURO UGEZEHO RY’ UBUZIMA BWAWE.

Fungura ikiganza cyawe maze ubumbure urundi rupapuro rukurikira ( next page). Hari urundi rupapuro rwanditseho ibijyanye n’ ubuzima bwawe Imana yaguteganyirije.

Ariko biragusaba kugira icyo ubanza gukora. Hari ubwo wiyumvisha ibitagenda neza kuri wowe,ukumva ubuze amahwemo bityo bikakubuza gutambuka ngo wegere imbere mu ubuzima, bigatuma ubaho mu bwihebe.

NIBA ARIKO BIMEZE, uyu munsi menya ko waheze kuri urwo rupapuro ukaba uhamaze igihe kirekire.

Uyu munsi ni umunsi wo gusoma urundi rupapuro rwanditseho ibijyanye n’ ubuzima bwawe kuko kuri uryo rupapuro rukurikira niho hari urufunguzo rw’ IDUKA RININI ry’ibyo ukeneye muri iyi minsi.

Ushobora kuba utara sobanukiwe bigatuma uhera aho waruri gushakira ugira ngo hari icyahinduka. Fata umwanzuro maze uve muri ibyo bintu bishaje maze utambuke mu ukwizera winjire mu ibisubizo byawe.

Reka ndangize nongera kukubwira ko “IMANA IFITE IDUKA RININI RYUZUYEMO, IBYO UKENEYE BYOSE.”

Imana iguhe Umugisha!

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyi nyigisho ku inshuti zawe kugirango nazo zibone amahirwe yo kugerwaho n’ Ijambo ry’ Imana mu minsi itari ku cyumweru

Kandi Ushobora ku twandikira kuri Email [email protected] or +14128718098(WhatsApp)

Niba ari ngombwa nabwo Ushobora kutubwira ibibazo uri guhangana natwo uyu munsi bityo tube twabafasha kubisengera.

Muri ab’ igiciro kuri twe....!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America abinyujije muri Nibintije Evangelical Ministries International
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Aho kwigisha abantu ko Imana igiye kubakiza ibibazo bafite,Yesu yasize adusabye kubabwiriza Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14).Ubwami bw’Imana ni iki?Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,Ubwami bw’Imana ni "Ubutegetsi bw’Imana" izashyiraho ku munsi w’imperuka,ibanje gukuraho abategetsi bose bo mu isi.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Imana izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose,ayihindure Paradizo.Noneho ibibazo byose bikavaho.Tugomba kwigisha abantu "kwitegura uwo munsi w’imperuka",bagashaka Imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.
    Kubera ko abantu bibera mu byisi gusa ntibashake Imana,ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga,Niyo mpamvu itazabaha ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa