skol
fortebet

Theo Bosebabireba yagize icyo avuga ku makuru yamuvuzweho ko yateye umukobwa w’abandi inda

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Theo yavuze ko nawe ari umuntu kandi yakosa ndetse ashimangira ko ababazwa n’abantu babifata uko bitari kandi batazi ukuri kwabyo niba aribyo cyangwa ataribyo.

Sponsored Ad

Mu ntangirio z’umwaka wa 2018 ,hacicikanye amakuru avuga ko Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bosebabireba yateye inda umukobwa witwa Muhayimana Ruth w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma wivugira ko kuri ubu atakijya gusenga kubera inda atwite avuga ko yayitewe mu gihe Theo yari yaraje gukorera igiterane mu gace k’iwabo.
Ruth yakomeje avuga ko yamenyaniye na Theogene Uwiringiyimana mu giterane cyari cyabereye mu Magepfo ahitwa I Mbazi ubwo yigaga mu ishuri ry’imyuga ari naho bamenyaniye.

Yagize ati “Njyewe nahagurutse nshima Imana kuko nari maze iminsi nibwe ibikoresho nakoreshaga ku ishuri ntakigira aho ndyama bityo mpaguruka nshima ko muri ibyo bikoresho nari nabonye bimwe muri byo.”

Icyo gihe yakomeje avuga ko nyuma yo guhaguruka nibwo Bosebabireba yahawe umwanya wo kuririmba mbere atangira avuga ati ‘burya ku banyeshuri kwiga biragora bityo uriya mwana w’umukobwa ntagende gewe ntamufashije.

ati’’Nyuma igiterane kirangiye twaje guhura ampa numero ze nanjye muha izanjye, nyuma yaje kumpamagara ambwira ko ashaka ko tuganira ubwo nanjye ngira amahirwe nza kuza I Kigali turahura ampa amafaranga ngo ngure ibikoresho ngo ngure ibikoresho nsubire ku ishuri. Naragiye ngura ibikoresho nsubira ku ishuri nyuma dushoje icyiciri cya mbere cy’amasomo tujya muri stage biba ngombwa ko nyikorera I Kigali nyuma tukajya dukomeza kuvugana nk’umuntu wamfashije cyane ko numvaga nta kindi kintu kizavamo ku buryo byagera aha hose”.

Muhayimana yakomeje agira ati “uko twagendaga tumenyana, yaransuraga akanganiriza akangira inama nyuma birangira turyamanye antera inda, ndabimubwira maze kubimubwira numva ntari kubyumva neza arambwira ngo nzagende mbage nifashe. Mu by’ukuri nkimara kubimubwira icyo gihe sinongeye kumubona kuri telefoni ahubwo naje kubibwira umubyeyi wanjye n’umuryango wange umaze kumenya ko ntwite baje kunyamaganira kure uretse mama utarigeze anjya kure. Hanyuma naje kumanukana ibikoresho byange nsubira iwacu mu rugo gushakisha amafaranga yo kugura ibikoresho by’umwana”.

Nyuma y’igihe kinini uyu mukobwa atabona Theo Bosebabireba kuri telefoni, yaje kumufatisha baravugana amubwira ati “dore ngiye kubyara none nshakisha uburyo wampa amafaranga mbone uko ngura umwambaro nzajya nambara nk’umubyeyi igihe nzaba mvuye kwa muganga. Umwambaro yarawumpaye nyuma mvuye kwa muganga ntegereza ko hari andi mafaranga yampa yo kwifashisha ndaheba

Nyuma nyina w’uyu mukobwa yaje kumuhamagara kuko we(Umukobwa ) atamwitabaga ubwo baravugana amubwira ko yabyaye amubwira ko yakohereza amafaranga yo kuguramo ibintunga arabyemera ariko agumya kumurerega.

Ati’’Mama yakomeje kundwanaho ndetse nyuma y’ibyumweru 3 mbyaye bingendekera nabi kubera ubuzima. Nyuma naje kuzamuka njya I Kigali kwa musaza wange ariko akaba yari amaze iminsi ansaba(Theo Bosebabirea ) ngo nzamwereke ifoto y’umwana nabyaye ariko nkabura aho nyohereza kubera telefoni yange yari yaribwe."

yuma twaje kubonana umwana aramubona yemera ko umwana ari uwe. Namusabye ko yanshakira ibihumbi 25 nkashakamo icyo nabikoramo arabyemera ariko uwo mwanya ambwira ko nta mafaranga afite ko azayampa mu minsi ikurikiyeho. Nyuma nahise njya kwa musaza wange mpaba ukwezi n’icyumweru cyose.’’

Akomeza ati’’Musaza wange yaje kunyicaza ambaza umuntu twabyaranye sinamumubwira ibyanahise bituma anyirukana iwe ngo nsange umugabo wanteye inda. Nyuma nabuze hepfo na ruguru ndamuhamagara(Theo) mubwira ko aho nabaga banyirukanye ko ntaho mfite ho kuba arambwira ngo murindire kuri ULK ariko nkaba nari nzi ahantu ataha nyuma aza kungeraho nka saa yine z’ijoro kandi mpetse umwana w’amezi 2. Yahise ambaza uko ndabigenza nyuma yo kwirukanwa aho nabaga mubwira ko ari we ufite icyo arankorera, nyuma sinzi uwamuhamagaye ahita agenda mubwira ko ansanga aho ariko yahise aca inyuma ahamagara umugore we aba ari we unsanga aho numva arampamagaye mu izina ngo Ruth ngwino tugende’’

Gusa kuva icyo gihe Theo yahise yerekeza mu gihugu cya Uganda mu bitaramo bitandukanye aho bamwe mu banyamakuru bageragezaga kuvugana nawe ngo agire icyo avuga gusa akabasubiza ko bamuha iminsi micye akarangiza ibyo bitaramo nyuma akagaruka mu Rwanda.

Gusa kuri uyu wa wa 14 Ugushyingo 2018 Theo aganira n’Isimbi yavuze ko nawe ari umuntu kandi ava amaraso nkayo abandi bava ndetse ashimangira ko nawe yakora icyaha gusa ikibi ari uko abantu babivuga cyangwa babifata ngo kuko hari n’abamuhimbira ibyo atavuze.

Yagize ati” Nanjye ndi umuntu mva amaraso nkayo bava ,mfite inyama nk’izaho nakora icyaha gusa ikibi n’uburyo abantu babifata cyangwa

Kuva ku ino ry’urwara kugera kurwara rw’urutoki ndi umuntu w’inyama n’amaraso ,usinzira akarota ,usitara akababara nukuvugango iby bintu nabyo biba mu bantu sindi n’umutagatifu wemera ko ntagira intege nke nkakora ikosa gusa icyo ntemera nuko nashobora guheranywa no gukora amakosa cyangwa ibibi gusa ashaka kuvuga ngo nabivugaho iki ‘ndi umuntu wabikora’ahubwo ikibi nuwabivuga ataribyo cyangwa akabivuga uko bitari “

Yasoje yatangaje ko ibyamuvuzweho ko yaba yarateye inda umukobwa ko yabikora kuko nawe ari umuntu gusa udashobora guheranywa n’icyaha.

Theo Bosebabireba n’umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane mu ndirimbo zihimbaza Imaa aho kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye nyuma yuko avuye mu gihugu cy’Ubugande kwivuza bitewe n’uburwayi yarafite nyuma yo gusagarirwa n’abantu atazi bakamukomeretsa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa