skol
fortebet

Theo Bosebabireba yahagaritswe na ADEPR ashinjwa kwiyandarika

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theogene Uwiringiyimana [Theo Bosebabireba] yagaritswe n’Itorero ADEPR aho ashinjwa ubusambanyi ndetse ngo n’ibihangano bye ntibizongera gukoreshwa n’iri torero.
ADEP ivuga ko Bosebabireba guhera uyu munsi atakiri umukirisitu w’iri torero.Pasitoro Rubazinda Callixte uyobora umudugudu wa Kicukiro Sell muri Paruwasi ya Kagarama ari na ho Uwiringiyimana Theo asengera yemeje aya makuru avuga ko uyu muhanzi yamaze guhagarikwa burundu.
Pasitoro (...)

Pasitoro Rubazinda yabwiye Ibyishimo ko uyu muhanzi yahagaritswe burundu kandi ko n’ibihangano bye byose bitazongera gukoreshwa muri ADEPR. Yagize ati: “Twaramuhagaritse kubera ko yakoze ibyaha, muri make twasanze yaraguye kandi tubimubajije na we arabitwemerera hanyuma tumubwira ko tumuhagaritse, ntabwo akiri umukirisitu wacu, azongera kuba umukirisitu wacu ari uko yamaze gusaba imbabazi itorero mu ruhame ndetse akanasaba imbabazi abo yahemukiye.”

Yakomeje avuga ko guhagarikwa ku mukirisitu kenshi biterwa n’ibintu akorera mu ruhame bigasa no kwihandagaza akaba ari nabyo byatuma ashobora guhagarikwa burundu mu itorero.Ibyo byaha ngo byitwa ibyaha by’umutima bikaba ari iby’uburyo butatu.

Pasitoro Rubazinda agira ati: “Ibyaha twita iby’umutima birimo uburyo butatu: ‘Hari ibyaha by’ubusambanyi, ibyaha by’ubujura n’ibyaha byo kurwana, ibyo byaha tubifata nk’ibyaha by’umutima, ni ibyaha bigira ingaruka no kuri sosiyete umuntu abamo, ni ibyaha biba byakorewe mu ruhame.”

Uyu muhanzi arashinjwa kwihana abo yateye inda

Mu minsi ishize hakwirakwije amashusho y’umukobwa wavugaga y’uko yatewe inda na Theo ariko akaza kumwihana,byanavuzwe ko uyu muhanzi yaba afite abandi bana mu gasozi barenze umwe,ibi Pasitoro Rubazinda nabyo avuga ko ari bimwe mu byashingiweho bamuhagarika.

Ati: “Bifite aho bihuriye, ibyo bintu birimo kuko twakoze iperereza dusanga ni ukuri kandi na we yarabitwemereye atubwira ko afite abana batatu yemera ko ari be, ariko ubundi twasanze yarakoze ibyaha bitandukanye biba ngombwa ko tumuhagarika.”

Kugeza ubu,ibihangano by’uyu muhanzi nabyo byakumirwe mu gukoreshwa muri ADEPR.Ku cyumweru tariki 07 Mutarama 2018, Theo yakumiriwe ku muhango w’Igaburo ryera kuko atari umukirisitu w’itorero ADEPR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa