skol
fortebet

Ubusambanyi ku mwanya wa mbere mu byaha biranga abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni bamwe mu bantu baba bakagombye kwitwararika no kwera imbuto bikomeye kuko baba bazwi n’abantu benshi ,nyamara iyo urebye ubona imyitwarire ya bamwe idahesha Imana icyubahiro ari nayo mpamvu tugiye kubagezaho urutonde rw’ibyaha 10 bakunze kurangwaho bikaba na bimwe mu bibadindiza mw’iterambere nkuko byagarutsweho na bamwe mu bantu b’inararibonye mw’iyobokamana twaganiriye.

Sponsored Ad

Nkuko ijambo ry’Imana ribivugako umuntu ukorera Imana aba akwiye kuba ikitegerezo cy’abizera kandi akihesha agaciro nk’umukozi w’Imana ugabura ibyayo ikibabaje nuko bamwe mu baririmbyi b’indirimbo z’Imana aho kugirango bere imbuto ahubwo bitwara nabi ku buryo unakurikije imyitwarire yabo ntaho bakuvana ngo bagire aho bakugeza.

Nyuma yo kugenzura no kuganira n’abantu batandukanye harimo abakristo n’aba Pasiteri ndetse n’abandi bantu b’inararibonye mu by’iyobokamana na muzika ihimbaza Imana benshi bahurije kuri ibi byaha uko ari 10 ko bikunda kuranga bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana.

Gusa muri iyi nkuru nta muntu numwe mu bahanzi utungwa agatoki kuko ibi ntabwo bigaragara ku bahanzi bose kuko harimo abakozi b’Imana biyubaha kandi bakorera Imana mu kuri no mu mwuka ndetse bafite icyerekezo cyiza mu murimo w’Imana mbese bazi iyo bava n’iyo bajya,bazi icyo bashaka n’icyo bakeneye.
Dore urutonde rw’ibyaha bikunda kurangwa kuri bamwe mu bahanzi b’indirimbo z’Imana bakabikoreraho umurimo :

1.Ubusambanyi

Nubwo ubusambanyi ari kimwe mu byaha bikomeye kandi n’Imana yanga urunuka nyamara ku ruhande rw’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana usanga bamwe muribo baramunzwe n’iki cyaha aho usanga hari abashinjwa n’abakobwa kubatera amada, abandi bagashinjwa ubuhehesi bukabije ku buryo bamwe ngo banatinyuka kubikora bagisohoka mu nsengero aho usanga nk’indamukanyo zabo ndetse n’imivugire benshi baba bafite idashimwa na benshi .

Aha kuri iyi ngingo umupasiteri w’umudamu utashatse ko amazina ye agaragara yatubwiyeko aherutse gutumira umuhanzi aziko afite ubuhamya bwiza ndetse n’ubukristo ariko atungurwa nuko nyuma yaragiye kumuteranya n’umugabo kubera kumuhamagara amutereta amutesha umutwe. Ibi yabivuze atangara cyane kuko ngo uwo muhanzi uko agaragara ndetse n’uburyo azwi mu bantu byamutangaje cyane maze yiha ingamba zo kuzajya asengera abakora uyu murimo w’uburirimbyi.

Undi mu kristo w’umukobwa ukunda kuba mu bitaramo by’abahanzi yatubwiyeko byamutangaje cyane mu minsi yashize ubwo yabonaga umwe mu bahanzi bafatwa nk’abakomeye hano mu Rwanda (amazina yagizwe ibanga), yarafite igitaramo gikomeye maze ngo atungurwa no kumubona avuye kuri Stage kuririmba ahitira gusomagurana no guheheta bikomeye umwe mu bakobwa bari bakoze Protocole.

Uyu mu kobwa yavuzeko ibyo yabonye byatumye atangara bikomeye akurikije uko abona bitari bikwiye k’umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Kuri iyi ngingo iyo ugenzuye neza usanga bamwe mu bahanzi bafite abana mu gasozi, abandi ugasanga bafitanye ibibazo bikomeye n’abakobwa baba baragiye babeshya urukundo bakabagira uko bashaka barangiza bakabajugunya, ibi umuntu abivuga kuruhande rw’abahanzi b’igitsina gabo ariko ukomye imbehe aba akomye n’ingasire n’abigitsinagore bose si shyashya.

2.Ubwibone bukabije

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana iyo agitangira kuririmba rwose aba aciye bugufi mu byo akora byose yabona Imana imuteje intambwe igaragara ugasanga afashwe n’ubwibone bwo mu mutima ndetse n’ubwinyuma ku mubiri, iki ni kimwe mu bituma ushobora kubona uyu munsi umuhanzi akunzwe na benshi ,ashakishwa na benshi nyamara nyuma gato ukabona arazimye burundu kubera kwizamura no kwishyira hejuru.

Umukozi w’Imana watubwiye kuri iyi ngingo yasoje avugako bidasobanuyeko abahanzi bose iyo bamaze gukomera bafatwa n’ubwibone kuko harimo n’abakozi b’Imana bayikorera bayitinya ndetse banayubaha.

3.Ububeshyi bukomeye

Ikinyoma ni kimwe mu bintu bigaragara ku bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana, aho usanga kwizerwa kwa benshi kugerwa ku mashyi nk’aho usanga benshi bagirana ibibazo n’aba pasiteri babatumira nko mu biterane n’ibitaramo ugasanga k’umunota wa nyuma ntibabyitabiriye batanatanze impamvu .

Umupasiteri umwe yagize ati:“Ububeshyi bw’indengakamere bugaragara mu bahanzi b’indirimbo z’Imana aho usanga benshi basigaye bagenda basa n’abihishe bitewe n’ibinyoma baba baragiye babeshya abantu yewe hakaba hari na bamwe wagirango ukuri barakugurishije kuko imivugire n’imikorere yabo ari ikinyoma gusa ku buryo njyewe narahiriye kutazongera gutumira umuhanzi ntabanje kwiga neza imikorere ye n’ubuhamya bwe”.

4.Ubwambuzi bukomeye:

Bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana bakunze kuba bazwi nk’abambuzi, nk’aho usanga bakira amafaranga y’abandi babatumiye mu biterane yamara kuyarya igihe cyagera ababatumiye bagategereza ko baza bagaheba.

Ikindi kigaragara nk’ubwambuzi ku bahanzi ba Gospel ni nka bamwe usanga batira nk’imyambaro mu gihe cyo gukora amashusho cyangwa ibitaramo nyuma kugira ngo basubize imyambaro y’abandi bikaba ikibazo gikomeye. Muri icyo gihe usanga abantu benshi ntakizere babagirira.

Ikindi kigaragaza ubwambuzi bw’abahanzi ni nk’uburyo bibana indirimbo (Piratage) aho usanga nk’umuhanzi umaze kubaka izina ajya nko mu cyaro yakumva umuririmbyi aririmbye indirimbo nziza agahita aza akayihinduramo utuntu ducyeya maze akayiyitirira. Izi ngero zose hari benshi bahamyako bahuye n’abahanzi bameze gutya.

5.Gukunda indamu z’isi kurusha umurimo w’Imana:

Bamwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wumva icyo basize imbere ari indamu z’iby’isi kurusha umurimo w’Imana. Hari nk’aho batumirwa mu bitaramo cyangwa ibiterane ukumva babanje gushyiraho ibiciro bihanitse by’amafaranga ugomba kubishyura bityo ukibaza niba bakorera Imana cyangwa niba ari abacancuro nk’abandi.

Kuri iyi ngingo umwe muba pasiteri twaganiriye yavuzeko nabo baba bazi ko umuziki urushya ku buryo batatumira umuririmbyi nta kintu bamuteganirije nk’amafaranga y’amatike ndetse nayinsimbura munsi no gutegera abacuranzi kubariirimba mu buryo bwa live , bityo akavuga ko bitari bikwiye ko abahanzi babigira nk’itegeko ngusange barimo banasaba kubanza kwishyurwa kugirango bazaze kuririmba.

6.Ishyari rikomeye hagati yabo:

Nkuko ari ugukorera Imana ntibyari bikwiye ko abahanzi b’indirimbo z’Imana bagirana ishyari ariko iyo urebye usanga hagati mu bahanzi habamo ishyari rikomeye ,ibyo bigaragarira nk’igihe umwe agize ikibazo gituma avugwa nabi usanga ababa abambere mu gukwirakwiza no gusebya ari bamwe mu bahanzi bagenzi be, aha ukibaza niba ari abakozi b’Imana bikayoberana.

7.Kunywa ibiyobyabwenge no kugendera mu bigare by’isi: Hari bamwe mu bahanzi badatinya ko baririmbira Imana ugasanga n’abasinzi kandi bakabikora bihishe kugeza nubwo hari bamwe bashyiraho amatsinda yabo bahuriramo banywa inzoga ndetse muri ibyo bigare ukabasangana n’abantu badahuje ukwemera mbese b’abapagani rwimbi kuburyo nabo ubwabo usanga bavuga nabi abahanzi benshi kubera kubona ko ingeso nyinshi bazisangiye kandi biyita abakozi b’Imana.

8.Kurangwa no kutubahiriza igihe:

Kutubahiriza igihe no kwica gahunda ni kimwe mu byaha bikomeye bituma umuhanzi ashobora guta agaciro atabizi. Nyamara wareba ukabona abahanzi bamwe batabyitaho nkaho usanga yagombye kwitabira igitaramo kw’isaha ya saakenda wajya kureba ukabona aje saa kumi n’ebyiri bari kuvuga amatangazo.

9.Kutemera gukosorwa :

Hari bamwe mu bahanzi babwirwa amakosa yabo byaba binyuze mu buryo bw’itangazamakuru cyangwa ababarebera hafi bakaba babagira inama zuko bakagombye kwitwara kugira ngo bakomeze bakore ivugabutumwa riramye. Nyamara wajya kureba ugasanga kumukebura ari nko gucurangira abahetsi kuko aho guhinduka ahubwo barushaho kugira imyitwarire idahwitse no kwishyiramo uwashatse kubacyaha.

10.Kutagira ibihe bihagije byo kuragiza Imana ibyo bakora:

Abahanzi baririmba indirimbo z’Imana bagombye kugira ibihe bihagije byo gusenga kuko n’ijambo ry’Imana rivugako dushobozwa byose na Kristo Yesu uduha imbaraga ariko iyo urebye hari abahanzi bamwe bajyanwa mu rusengero nuko bagiye kuririmba ariko mu buzima busanzwe utababona mu masengesho ari nayo mpamvu satani umwanzi w’ibyiza ahera kuntege nke zabo akabakoresha uko ashaka.

Uru ni urutonde rw’ibyaha 10 abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bakunda gukora kandi bikabadindiza mw’iterambere, gutyo rero birakwiye nk’abakozi b’Imana ko bihesha agaciro ndetse bakabera abandi urugero rwiza maze umurimo bakora ugakomeza gutera imbere bishimwa n’Imana ndetse n’abantu.

By’umwihariko ariko kuvuga ibi byaha ntibishatse kuvuga ko abahanzi bose b’indirimbo z’Imana ariko bameze kuko hari n’abihesha agaciro bakicisha bugufi kandi bagakorera Imana n’umutima ukunze yewe bakanera imbuto zikwiriye abihannye doreko muri iyi nkuru nta muntu ku giti cye watunzwe agatoki .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa