skol
fortebet

Ubutumwa Aline Gahongayire na Israel Mbonyi batanze kuri Gitwaza ntibwakiriwe neza [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe Abanyarwanda benshi cyane cyane urubyiruko bari bahugiye mu gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga banenga Apôtre Gitwaza ku magambo yavuze benshi bafashe nko kwishyira hejuru no kwishongora, Aline Gahongayire na Israel Mbonyi ntibariye indimi cyangwa ngo binumire be kugaragaza uko bafata Gitwaza wavuze ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Sponsored Ad

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ubutumwa buvuga ku ijambo Gitwaza yavuze ku itariki 30 Kanama 2018.

Iryo subiramo ry’ayo magambo ryiswe #GitwazaChallenge ryari rigamije kunenga Gitwaza Apôtre ariko byakozwe mu gisa no kumupfobya no kumuharabika uko buri wese abyumva.

Ubutumwa Gitwaza yavuze bugateza ururondogoro bwagiraga buti: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Ubu butumwa bwakuruye impaka ndende mu bitangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu n’abandi, no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp, Facebook, Instagram na Twitter.

Abaramyi bo mu Rwanda na bo bagiye bagira byinshi batangaza aho benshi batangaje ubutumwa buvuguruza ubw’abavugaga nabi Gitwaza. Gusa ubutumwa bwa Aline Gahongayire na Israel Mbonyi nibwo bwavuzweho byinshi kurusha ubw’abandi baramyi bo mu Rwanda.

Kuwa 26 Nzeri, Aline Gahongayire yashyize ifoto ya Gitwaza ku rukuta rwe rwa Facebook maze ayiherekeresha amagambo agira ati: “Ndagukunda Papa, ndakubaha, habwa umugisha…Papa w’umunyamugisha ndagukunda, kukugira ni umugisha, uri umuntu w’Imana wahawe umugisha.”

Aline Gahongayire yabaye nk’urwana intambara y’amagambo ku rukuta rwe rwa Facebook rukurikirwa n’abasaga ibihumbi 30 aho benshi bamubwiraga ko yayobye kubera ko agishyigikiye Gitwaza agakomeza kumwita umuhanuzi w’ukuri, hari n’abamubwiye ko na we ari umwe na Gitwaza mu myifatire.

Abenshi mu bavuze ku byo Gahongayire yatangaje bavugaga ibinenga Gitwaza ariko na we agakomeza gusubiramo ubutumwa bwe akanahamya ko Gitwaza ari se.

Ati: “Izi comments zose ziranyereka uburyo papa ari umunyembaraga, papa nzagukunda iteka,….Abantu kuvuga ibibi biba kubandi biratworohera. Ese twe turi ba shyashya??? Nta muntu w’umutagatifu ubaho, ariko ntibyambuza kumukunda ndamukunda kandi nzahora mukunda, nzanamwubaha iteka….Mubyeyi wanjye nzagukunda, nkubahe iteka, Warakoze kumvira IMANA.”

Israel Mbonyi na we ufite benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo azwi mu kuramya Imana, yafashe ifoto ya Gitwaza ayishyira kuri Instagram maze ayiherekeresha amagambo agira ati: “Uri Umugisha ku Itorero ry’Imana muri iki gihe. NDAGUKUNDA @apostlegitwaza”

Ubu butumwa na bwo bwavuzweho byinshi aho benshi bagaragazaga ko Gitwaza ari umuhanuzi w’ibinyoma kandi ko yishyira hejuru. Gusa Mbonyi ntibyamubujije gukomeza guhamya ko Gitwaza ari umugisha ku itorero ry’Imana.

Muri rusange nubwo bamwe bavuga ko Gitwaza ari umunyabinyoma wigereranya, akanishyira hejuru, akishongora, abamuzi neza bahamya badashidikinya ko ari umukozi w’Imana watoranyirijwe kwamamaza inkuru nziza ya Yesu mu gihe nk’iki.

Ibitekerezo

  • Yesu ati : abanjye muzabamenyera ku imbuto zabo, kuko igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto cyera.

    Yesu ati : abanjye muzabamenyera ku imbuto zabo, kuko igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto cyera.

    Aline na Mbonyi Bose barayobye,ubundi c bamuvuga nabi,erega nabo ntaho bataniye nuwo wiyita umuhanuzi. na Mbonyi nukumva asoma bibiriya akaririmba,ariko kugeza nanubu ntibaramenya bakorera.Gusa ndabagaye

    None se ubundi Aline na Mbonye bari kuvuga iki kindi? Iyo bamuvuga nabi bari kuba biyubikiye imbehe. Niba ajya abaha kugafrw se urumva bamuvuga nabi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa