skol
fortebet

Uganda: Umupasiteri wakusanyije bibiliya akazitwika yarakariwe [video]

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Pastor Aloysius Bugingo wo mu idini ‘House of Prayer Ministries’ riherereye hafi y’ umujyi wa Kampala mu cyumweru gishize yakusanyijwe bibiliya zirimo King James Version n’ izitwa Good News arazitwika abwira abakiristo ko izo bibiliya ari izo kubayobya.
Uwo mpupasiteri avuga ko izo bibiliya uko ari ebyiri hari imirongo imwe n’ imwe yakuwemo ku mpamvu zidasobanutse, agatanga ingero ku mirongo ivuga ku kwiyiriza ubusa avuga ko itakibamo. Pasiteri Bugingo wakusanyijwe bibiliya 6000 akazishumika (...)

Sponsored Ad

Pastor Aloysius Bugingo wo mu idini ‘House of Prayer Ministries’ riherereye hafi y’ umujyi wa Kampala mu cyumweru gishize yakusanyijwe bibiliya zirimo King James Version n’ izitwa Good News arazitwika abwira abakiristo ko izo bibiliya ari izo kubayobya.

Uwo mpupasiteri avuga ko izo bibiliya uko ari ebyiri hari imirongo imwe n’ imwe yakuwemo ku mpamvu zidasobanutse, agatanga ingero ku mirongo ivuga ku kwiyiriza ubusa avuga ko itakibamo. Pasiteri Bugingo wakusanyijwe bibiliya 6000 akazishumika agaragaraza izo bibiliya nk’ iziyobora abantu kuri Satani aho kubayobora ku mana.

Pasiteri Bugingo unatunze radio na televiziyo byombi byitwa Salt, Salt FM na Salt TV avuga ko agiye gushinga icapiro agakora bibiliya zirimo imirongo ku bwe itayobya abakiristo akaziha abapasiteri akaba arizo bazajya bakoresha.

Ubwo yarimo akora icyo gikorwa cyo gutwika izo bibiliya yagiza ati “Niba ibyo ndimo gukora ari amafuti, niteguye kujya mu kuzimu”

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku mbuga nkoranyambaga aho amafoto agaragaza itwikwa ry’ izo bibiliya yakwirakwijwe abaturage bazabiranyijwe n’ uburakari bamwe bakavuga ko ibyo Pasiteri Bugingo yakoze ari igikorwa bagereranya no gutuka Imana.

Icyo abihaye Imana bagenzi be babivugaho

Bishop David Kiganda, wo mu itorero Christianity Focus Centre ati “Uwo mupasiteri yanze kugisha inama abapasiteri bagenzi bamurusha inararibonye akora ibintu by’ ubuswa, tuba twaramugiriye inama. Iyo urwaye ivunja mu kirenge ntabwo ukata ikirenge cyose.”

Robert B. Mutyaba, wo mu idini ryitwa Bible Readers Network Uganda yagize ati “Mbabazwa n’ abayoboke b’ injiji badashobora no kwisomera bibilia ahubwo bakagendera kubyo abapasiteri babigisha, umukiristu udafite ikinyabupfura ni mubi cyane”

Father John Mungereza, wo muri parish priest of Our Lady of Africa Mbuya Church ati “Gutwika bibiliya ni ikimenyetso cy’ ukutababarira. Mbifata nk’ ubujiji kandi ni igikorwa cy’ ubucucu”

Ibindi binjyanye n’ iyi nkuru reba iyi Video

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa