skol
fortebet

Umugabo yahuye n’akaga ubwo yajyanaga n’ishyoreke ye gusenga pasiteri akamwerekwa

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo yajyanye n’inshoreke ye gusenga, Pasiteri aramwerekwa amutegeka guhitamo hagati y’umugore we n’iyo nshoreke.

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Emmanuel Makandiwa uyobora idini rya United Family International Church (UFIC) akanaba uwaritangije, yahanuriye umugore ko umugabo we ari kumwe n’inshoreke ye mu rusengero atari abizi kandi bari kumwe muri urwo rusengero.

Ibi byabaye ubwo Pasitori Makandiwa yahanuriraga umugore wari waje mu materaniro ari kumwe n’umwana we ko umugabo we yicaranye mu rusengero n’undi mugore nyamara uyu mugore atari yabimenye. Nyuma y’ubu buhanuzi, bahise batangira gushaka uyu mugabo mu materaniro n’’ikimwaro kinshi uyu mugabo abonye ko bari bumufate niko kwijyana imbere y’iteraniro (kuri Altar) asiga iyo nshoreke ye yicaye.

Aya makuru yasakaye hanze ubwo uwitwa Abdulsalami Ohidah yashyiraga amwe mu mavidewo n’amafoto yafashe ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Abdulsalami Ohidah yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook maze yandikaho amagambo agira ati “ Mu buhanuzi, Pasiteri wo muri Zimbabwe yeretswe mu iteraniro umugabo wari wazanye n’inshoreke ye gusenga nyamara n’umugore we bari kumwe mu iteraniro ariko bose ntawabonye undi. Nyuma yuko uyu mugabo avumbuwe, Pasiteri yahise amutegeka guhitamo hagati y’umugore we w’isezerano n’iyo nshoreke bari bazanye gusenga rwihishwa.

Uyu mugabo bivugwa ko yari asanzwe aba mu itsinda ry’abaramyi bo mu rusengero rwa United Family International Church ruyoborwa na Pasiteri Emmanuel Makandiwa, yavumbuwe mu iteraniro nyuma yuko bamweretswe anahita yihanira imbere y’iteraniro ryose n’inshoreke ye.

Umugore w’isezerano w’uyu mugabo nawe yari ari mu rusengero afite n’umwana babyaranye ariko atari azi ko n’umugabo we arimo. Mu guhitamo nkuko yahise abitegekwa, uyu mugabo yahise ahitamo umugore we areka iyo nshoreke ahita asabwa gusiba inomero zose z’iyo nshoreke ndetse nayo igasiba ize. Nyuma y’ibi, iyi nshoreke yahise kandi itegekwa guhoberana n’umugore yacaga inyuma ikajya yasubira mu cyicaro cyayo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa