skol
fortebet

Umuhanuzi Nsabimana yasabye Gitwaza gusaba imbabazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanuzi Bosco Nsabimana umaze iminsi ari muri Amerika yagiriye inama Apôtre Dr Paul Gitwaza ko akwiye gusaba imbabazi kubw’ijambo aherutse gutangaza avuga ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda no muri Afurika kuko ngo ibi ni ukwishongora, kwirata no gushotorana ubundi bidakwiye kuranga abahanuzi b’Imana.

Sponsored Ad

Ku mugoroba w’itariki 30 Kanama 2018 ku rusengero rwa Zion Temple Gatenga, ubwo Gitwaza yigishaga icyigisho gifite umutwe ugira uti “ibimenyetso by’ibitangaza’ yavuze amagambo akomeje guteza ururondogoro mu banyarwanda kubera uburyo yumvikanamo kwishyira hejuru no kwishongora ko ari we muhanuzi uruta abandi.

Uwo munsi Gitwaza yagize ati: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Gitwaza yakomeje avuga ko abantu batemera ko ari we muhanuzi ukomeye ubu, ngo bazabyemera yaragiye.

Ati “Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye. Hari ahandi bazanyemera. Kubakwa kw’iki gihugu mbifitemo uruhare runini cyane. Nahanuye nka Ezekiyeli kugira ngo amagufwa yongere abeho kandi intambara naciyemo nta wundi mukozi w’Imana uzazicamo cyangwa waziciyemo.”

Nyuma yo gusakara kw’iri jambo Gitwaza yavuze, ryavuzweho ibitandukanye ariko benshi ni abanenze iyi mvugo bavuga ko irimo kwishyira hejuru.

Prophet Bosco Nsabimana na we umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubuhanuzi, yagiranye ikiganiro cyihariye na IBYISHIMO dukesha iyi nkuru ku byerekeye iri jambo ry’umuhanuzi mugenzi we maze amusaba guca bugufi agasaba imbabazi abatuye isi n’ijuru kuko yarengereye mu mvugo yakoresheje.

Prophet Bosco yagize ati: “Ndababaye kubw’ intumwa y’ Imana Dr Paul Gitwaza , ntabwo abahanuzi b’Imana tugira competition (amarushanwa). Twubaha abatubanjirije na ho ubwibone n’agasuzuguro n’amagambo adakwiye yagaragaje ntabwo akwiriye, ndasaba ko ahubwo abahanuzi bagenzi banjye twasengera uyu mukozi w ‘Imana kuko ibyo yavuze ni nko kwicukurira imva. Apôtre Dr Gitwaza yaracitswe pe! Asabe imbabazi abatuye isi n’ijuru ko yacitswe. Ni ubwishongozi, ni ubwirasi ni ubushoboranyiiii !!!”.

Prophet Bosco yavuze ko burya buri wese aba afite ibigwi yakwirata bijyanye n’impano Imana yamuhaye, gusa ngo ni ibintu bidakwiye ndetse ngo n’umuhanuzi Eliya uvugwa muri Bibiliya ngo byamubayeho ariko Imana imubwira ko hari abandi benshi bayikorera by’ukuri.

Ati: “Buri wese afite ibigwi mu buryo bw’impano z’Imana, ntabwo dufite ibigwi mu kwigereranya n’abatuye isi kuko dukorera Imana ku kigereranyo kitari icy’umuntu, nubikoze aba akoze amakosa. Eliya yavuze ayo magambo Imana iramuseka imubwira ko hari ibihumbi birindwi bitamfukamiye bayari (1 Abami 19: 14, 18).”

Prophet Bosco Nsabimana yatangaje ko yatangiye gusengera Gitwaza kandi arasaba n’abandi bahanuzi ngo bafatanye na we gusengera Gitwaza kuko Bosco we ngo ibyo Gitwaza yavuze ari nko kwicukurira imva.

Ibi byo kwirata imbaraga n’ubushobozi bwo guhanura no gukora ibitangaza si ubwa mbere bibaye kuko abenshi mu bahanuzi b’inzaduka bo mu Rwanda birirwa bitaka gukomera no gukora ibitangaza. Gusa ibyabaye kuri Gitwaza byo byafashe indi ntera.

Ibitekerezo

  • Ariko ko arimwe mwituma, ninde wabatumye mwaretse kujya mubeshyera Imana? Inzara irabakubita mugashinga amadini mukiyita intumwa? Imana yabuze uwo ituma Ituma mwebwe koko? Amaco yinda, ni business murimo ntimukabeshyere Imana. Ariko mwaretse kugwingiza benewanyu? mubazanira ibitagira umumaro, mubabuza gukora ngo bazabona ibyubuntu kandi bakabazanira cash mukarya mwamara guhaga mukishongora!!!!!! Mbabajwe nabanyu baza muri business zanyu ngo ni amatorero.

    Mwese ntaho mutaniye, muri Abahanurabinyoma pe !!! Ubu rero uje kurengera isahani ya gihanurabinyoma ngo itorama !!!

    Mwese muri ibisambo

    Hari na Rugagi wazindutse ejobundi atukana ngo abantu ni ba pumbafu (ibigoryi) ngo kubera ko batava ku nzoga kandi aba yabasengeye ra !!
    Barirwa beskoroka abantu barangiza ngo abantu banywa inzoga ni ibigoryi koko ??
    Bamaze guhaga amaturo yabantu birirwa bashuka bitwaje ijambo ry’Imana barangiza bakishongora, ubundi bagatukana. Gusa Imana iturinde abantu nkamwe rwose.

    Mwese ninda Abahanuzi imibereho yabo bakiriho Ntaho ihuriye namwe Mwibe abaturage mukoresheje Inzira zibaho nizitabaho ibindi mubireke gusa Ubahanzemo azatuma mwivamo isi yose ibamenye Kd bafite ishyano abifashisha Ijambo ry’Imana ngo babe ibitangaza nyamara imbaraga zabo zidakomoka kumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa