skol
fortebet

Umupasiteri ukomeye yaciye ibintu kubera imitoma yateye Nyampinga Mutesi Jolly

Yanditswe: Friday 07, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukozi w’imana Rev. Kayumba Fraterne usanzwe ari n’umuraperi, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yo gusingiza Nyampinga w’u Rwanda 2016 yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook mu ijoro ryo kuwa kane, tariki 6 Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri yavuze ko Miss Mutesi Jolly afite ubwiza , ubwenge ndetse yambara akaberwa ndetse aya magambo ayongeraho amafoto y’uyu nyampinga byatumye benshi bacika ururondogoro.

Yagize ati “Umukobwa ufite ubwiza ,ibyo akora akabikorana ubwenge, wambara akaberwa, komeza uterimbere, nkwifurije umugisha.”

Rev. Kayumba Fraterne wabwirije nyampinga Bahati Grace akakira agakiza, ni umuraperi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na none umuyobozi wa Minisiteri yitwa ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’.

Rev Kayumba yakoze indirimbo zinyuranye mu njyana ya Rapzirimo Imbuto, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, Love, Holy people, Mureke ibiyobyabwenge yakoranye na Jack B na P Fla, Africa, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop n’izindi.

Rev Kayumba amaze gushyirwa inshuro ebyiri ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya Hiphop (Best Hiphop song of the year).

Mu minsi ishize aherutse guca ibintu mu marushanwa ya nyampinga y’uyu mwaka ubwo yatangazaga ko ashyigikiye umukobwa witwa Ishimwe Noriella ndetse yemeza ko azatwara ikamba.


Rev.Kayumba Fraterne yateye imitoma Mutesi Jolly kuri Facebook

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa