skol
fortebet

Umusore yafatiwe mu cyuho yiba mu rusengero, Bishop Rugagi amurambikaho ibiganza

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Umusore utatangajwe amazina kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 yaguwe gitumo yiba telefone y’ umubyeyi wari waje mu materaniro.
Nk’ uko byatangajwe n’ Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church), ribinyujije ku rubuga rwaryo, uyu musore yahise yatura Umushumba w’ iri torero Bishop Innocent Rugagi ahita amusengera.
Uyu mujura wari wamaze kwiba telefoni yafashwe n’abashinzwe gahunda mu iteraniro agiye gutura.
Umwe muri bo witwa Jacky yagize ati “Uriya musore sinigeze mubona yiba telefoni. (...)

Sponsored Ad

Umusore utatangajwe amazina kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 yaguwe gitumo yiba telefone y’ umubyeyi wari waje mu materaniro.

Nk’ uko byatangajwe n’ Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church), ribinyujije ku rubuga rwaryo, uyu musore yahise yatura Umushumba w’ iri torero Bishop Innocent Rugagi ahita amusengera.

Uyu mujura wari wamaze kwiba telefoni yafashwe n’abashinzwe gahunda mu iteraniro agiye gutura.

Umwe muri bo witwa Jacky yagize ati “Uriya musore sinigeze mubona yiba telefoni. Twahuye ari ku murongo w’abari kujya gutura murebye mu maso numva mu mutima wanjye hambwiye kumuvugisha. Nibwo namubwiye ngo bite ugiye he? Mbona mu maso ye agize ubwoba ahita asubira inyuma, ageze ku muryango ahita asohoka yiruka. Nahise mwirukaho n’undi mugenzi wanjye witwa Venant amwirukaho ahita amufata tumusangana ko yari telefoni yari yibye.”

Uyu musore wahise ajyanwa imbere ya Bishop Rugagi wari uyoboye amateraniro yabajijwe impamvu yiba kandi afite imbaraga zo kwitunga atibye. Rugagi yafashe umwanya aramuganiriza n’uko umusore yemera kwatura asaba Imana imbabazi arapfukama amurambikaho ibiganza.

Umubyeyi wari wibwe telefoni we yamenye ibyabaye abonye Bishop Rugagi ari kuyiranga aje kureba asanga n’iye yari afite mu isakoshi.

Umuco w’ubujura mu nsengero umaze gufata intera ihambaye aho usanga mu materaniro atandukanye hari abantu bajya mu masinagogi bafite gahunda yo gucunga abahimbawe bari guhimbaza cyangwa abari gusenga batwawe bagaterura ibyabo birimo telefoni, amafaranga, amasakoshi n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Yegoko mana!!!!! Naho bigeze koko!! Ndumiwe kbsa, gsa uwo nguwo warumwanya we wogukizwa kuko ntekereza ko nubwo yazanye umugambi mubi mu materaniro , ar’Imana yamugaragaje . gsa niyemera gukura ibishimwa mubigawa azamerwa.

    umwuka wera amumurikire yokubs yihanishije nubeobwo bwo kubayarafashwe kandi nibyiza ko bamuganirije mugihe ahandi iyo afashwe arungukubita

    Egoko!! Ko Numva Bakataje? Gs Yahagiriye Amahirwe Iyo Aba Ari Ahandi Ngo Aze Kureba Ibiza Kumubaho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa