skol
fortebet

Umusore yasohowe mu rusengero azira kwitegereza ibibero by’ umukobwa

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

skol

Bimenyerewe ko abajya mu rusengero cyangwa ahabera amasengesho baba bagiye gusenga gusa hari n’abandi bajyanwa n’ibindi harimo abakobwa biyambika ubusa ndetse n’abasore bagenda bashaka kwirebera abo bakobwa bateye neza.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Breaking Times cyandikirwa muri Nigeria kivugako kuri uyu wa 4 mu itorero ryitwa JRM ubwo bari mu masengesho y’umunsi, Pasteri yari imbere ari kwigisha ijambo ry’Imana abari aho bagiye kubona babona ashyize micro hasi maze yegera umusore wari wicaye imbere ye amusaba gusohoka hanze.

Ibi ngo byatewe ni uko yari yahereye kare arunguruka umukobwa wari inyuma ye, abakristu nyuma yo kubona ububwa umusore yarimo kandi mu gihe kitari gito batangiye kuryana inzara maze bituma barangara cyane , pasiteri nyuma yo kubona ko ari gukorera ubusa yigisha abarangaye ni bwo yaje gufata uwo mwanzuro wo kumwirukana mu nzu y’Imana ngo areke kumurangariza abakristu.

Abajijwe n’iki kinyamakuru icyamuteye gufata uyu mwanzurio wo gusohora umukristu mu rusengero ubundi bitamenyerewe , pasiteri Oghobi yavuzeko biruta ko yakwigisha uwo yasohotse aho kugirango agume mu rusengero arangaze n’abandi.

Imyambarire nk’iyi ikomeje gucumuza benshi mu nsengero.

Pasteri Oghobi yagize ati” Ubundi ntibisanzwe ko mu nzu y’Imana hagira uwirukanwamo kuko hazamo abaje gusenga babifite ku mutima n’abandi , ariko ikibazo ni uko yashoboraga gutuma n’abaje gusenga babikunze badakurikira, namusohoyemo ku bw’ishyaka ry’umurimo w’Imana.”

Uru rusengero rwa JRM ruherereye muri Nigeria mu gace ka Abuija, rukaba rusengeramo abakristu basaga 300 , gusa bamwe mubaganiriye n’iki kinyamakuru nabo bemera ko byari bikwiye kuko ngo babonaga bikabije.
Bamwe mu bafite imico nk’iyi yo kujya mu nsengero bajyanwe n’izindi gahunda zitari ugusenga rero murumve ibyabaye kuri mugenzi wanyu warangariye amaguru y’abakobwa bigatuma asohorwa mu rusengero.

Ntawigeze atunga agatoki uyu mukobwa ku bigaragara na we ufite uruhare mu kurangaza umusore kuko imyambarire ye na yo iri mu byatumye uyu musore agwa muri iki gishuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa