skol
fortebet

Umusore yishwe urupfu rw’agashinyaguro azira ko yavuye mu idini ya Islam akayoboka irya Gikirisitu akabitangaza kuri Facebook

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore wo mu gihugu cya Misiri yishwe urw’agashinyaguro n’abo mu muryango we azira ko yavuye mu idini ya Islam akayoboka idini rya gikirisitu, hanyuma akabitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu musore wishwe ku wa Gatatu w’icyumweru gishze azira imyemerere ubusanzwe akibarizwa mu idini ya Islam yitwaga Hussein Mohammed, nyuma ahinduye idini yitwa George nk’uko yari yabitangaje ku rubuga rwa Facebook akabiherekeresha amafoto menshi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post ivuga ko nyuma y’uko umuryango w’uyu musore ubonye ibyo yatangaje ku rukuta rwe rwa facebook, ngo wahise ukoresha uko ushoboye ushaka uburyo bwo kumwikiza.

Igihugu cya Misiri kiri mu bihugu bikunze kumvikanamo ubwicanyi bukorerwa abagendera ku myemerere ya gikirisitu cyane ko umubare munini w’abagituye ugizwe n’abayoboke b’idini ya Islam.

Mu bicwa bazira imyemerere yabo abenshi usanga ari abahoze mu idini ya Islam bakaza guhindura bakajya mu madini ya gikirisitu, ibintu bidashimisha abagendera ku mahame y’idini ya Islam muri iki gihugu.

Perezida wa Misiri el-Sisi aherutse kwihanangiriza abakomeje kwibazira ikiremwamuntu bamuziza imyemerere ye, ashimangira ko hagiye gukazwa umutekano w’abo mu madini ya gikirisitu ndetse anizeza abakirisitu n’amatorero yabo ko agiye kubona umutekano n’umudendezo mu gihugu.

Ibitekerezo

  • Bene aya madini yicana cyangwa ashyigikira intambara,mujye mumenya ko adaturuka ku Mana.
    Mwibuke ko History yerekana ko Islam ivuka,abayobozi bayo,barimo Muhamadi,bategekaga kwica umuntu wese wangaga kuva mu idini ye ngo abe umuslamu.Kwica,Kurwana,Gusambana,Kwiba,etc....ababikora bose bazicwa ku munsi w’imperuka.
    Nubwo abantu hafi ya bose basenga,Yesu yavuze ko abakora ibyo Imana idusaba ari bake cyane.Abo nibo bazahabwa ubuzima bw’iteka muli Paradizo iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa