skol
fortebet

Umwaka ugiye kwirenga Patient Bizimana atarabona umukunzi bazabana

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana yavuze ko atarabona umukunzi bazabana ngo kubera ko isaha y’Imana itaragera.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro Sunday night ubwo yabazwaga ibibazo bitandukanye ku ngingo zitandukanye byibandaga ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iki kiganiro umuhanzi Patient Bizimana yabajijwe niba yaba yarabonye umukunzi bazakorana ubukwe asubiza ko ataramubona bitewe nuko igihe kitaragera.

Ati: “Umukunzi (fiancée) we ntawe mfite…gusa ndamushaka, nonese wavuga ngo ntumushaka kandi utubatse? Ariko icyo nshaka kuvuga nuko ari igihe cy’Imana kitaragera.”

Yabajijwe ibyo yaba arimo kugenderaho mu guhitamo uwo bazabana asubiza agira ati:”Iyo igihe kigeze birikora…iyo muhuye bihita byoroha ntabwo bigorana ariko igihe cyabyo kizagera kandi nzababwira, nzabatumira.”

Patient Bizimana yahawe umwanya wo kugira ikintu abaza umwe mu bahanzi bo mu Rwanda yihitiyemo asubiza agira ati: “Muzagende mumbarize Dominic Nic (Dominic Ashimwe), mumubaze itariki y’ubukwe bwe n’igihe buzabera.”

Mu gitaramo Patient Bizimana yakoze muri Mata uyu mwaka, Munyaribanje Leonard ubyara Patient Bizimana yamubwiye ko amaze gukura bihagije ndetse amusaba kurongora bitarenze uyu mwaka wa 2018.

Icyo gihe yaramubwiye ati: “Muri uyu mwaka wa 2018 ndifuza ko na we ugira urugo rwawe! Nongere mbisubiremo ni muri 2018!”

Kugeza ubu haribazwa niba Patient Bizimana azashyira mu bikorwa icyo yasabwe n’umubyeyi we mu gihe we avuga ko kugeza uyu munsi atarabona umukobwa bazarushingana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa