skol
fortebet

Irani Yafatiye Ibihano Amerika n’Ubwongereza bishyigikiye Isirayeli

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Irani yatangaje ibihano ku bantu n’ibigo by’Abanyamerika n’Abongereza ibahora gushyigikira Isirayeli mu ntambara ihanganyemo n’umutwe w’abarwanyi ba Hamasi muri Palestina.

Sponsored Ad

Ubu butegetsi bwa kiyisilamu, bwangana urunuka na Isirayeli, bwatangaje ibyo bihano mu nyandiko yasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga.

Iyo nyandiko ivuga ko ibihano byafatiwe Abanyamerika barindwi harimo Jenerali Bryan P. Fenton, umugaba w’ingabo z’Amerika zishinzwe ibikorwa bidasanzwe na Vice Admiral Brad Cooper, wahoze ari umuyobozi wa batayo ya gatanu y’ingabo zirwanira mu mazi.

Abantu n’ibigo byo mu Bwongereza bafatiwe ibihano harimo ministri w’ingabo w’icyo gihugu, Grant Shapps, umugaba w’ingabo z’Ubwongereza, ishami rishinzwe igenamigambi James Hockenhull, n’ingabo z’Ubwongereza zirwanira mu mazi ziri mu Nyanja Itukura.

Ibihano kandi byafatiwe ibigo bya Lockheed Martin na Chevron byo muri Amerika na bigenzi byabyo byo mu Bwongereza, Elbit Systems, Parker Meggitt, na Rafael UK. Byiganjemo ibikora intwaro, cyangwa ikoranabuhanga ry’ibikoresho by’intambara.

Irani yavuze ko ibihano birimo gufunga za konte zabyo n’imirimo yose y’ubucuruzi inyuzwa muri banki zo muri Irani, gufatira umutungo wabyo uri yo, kwima visa no kwangira abo bantu n’abakorana n’ibi bigo kwinjira ku butaka bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa