skol
fortebet

Amerika igiye kugira icyaha imvugo ishinja Abayahudi kwica Yezu

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu badepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoze umushinga w’itegeko, aho kuvuga ko Yezu Kirisitu yishwe n’Abayahudi bizaba bigize icyaha cyo kwanga no kwibasira Abayahudi.

Sponsored Ad

Ni umushinga w’itegeko bivugwa ko ugamije kurwanya ubuhezanguni n’urwango rwibasiye Abayahudi rukomeje kwiyongera muri Kaminuza zo muri Amerika.

Muri uwo mushinga harimo ko uzajya afatanwa ibimenyetso cyangwa amashusho bigamije gukoba no gukwena Abayahudi, ashobora kubikurikiranwaho cyangwa se kuvuga ko Abayahudi aribo bishe Yezu.

Uyu mushinga w’Itegeko watowe n’Abadepite 320 kuri 91, bawanze kuri uyu wa Gatatu, icyakora Ishami rishinzwe Uburezi muri Amerika niryo ryahawe inshingano zo gutanga ibisobanuro nyabyo by’icyo bita kwibasira Abayahudi mu mashuri bakurikije ibikunze kugaragara mu mashuri.

Taylor Greene uri mu banze gutora uwo mushinga, yanditse kuri X ko adateze kwemera itegeko rihindura ibyanditswe nk’Umukirisitu wizera ko Yezu ubwo yatangwagwa ka Herodi ngo bajye kumubamba, byakozwe n’Abayahudi.

Mu bindi byaha bizajya bihanirwa muri iryo tegeko, harimo kuvuga ko Abayahudi aho bari hose ku Isi bashyira imbere inyungu za Israel kurusha iz’ibindi bihugu bafitiye ubwenegihugu.

Harimo no gushaka kugereranya ko ibyo Abayahudi bakora uyu munsi byaba bisa n’ibyakozwe n’aba-Nazi kubwa Adolph Hitlter.

Ibi bibaye mu gihe guhera muri Mata uyu mwaka, abanyeshuri batandukanye muri Kaminuza zo muri Amerika batangiye kwigaragambya basaba Amerika gutegeka Israel ko ihagarika intambara muri Gaza.

Imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko iza kuba mibi ubwo inzego zishinzwe umutekano zatangiraga kwirara mu banyeshuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa