skol
fortebet

Hamenyekanye amayeri u Burundi bushaka gukoresha ngo abasirikare babwo bemere kurwanya M23

Yanditswe: Friday 01, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko abayobozi b’u Burundi biyemeje kongeza umushahara abasirikare babo kugira ngo abanze kurwana na M23 bisubireho berekeze ku rugamba muri Kivu ya ruguru.

Sponsored Ad

Abasirikare barenga 240 barafunzwe bazira kwanga kujya ku rugamba rwo guhangana na M23 gusa ngo hari benshi cyane biyemeje ko batazajyayo ariyo mpamvu leta ishaka kubongerera amafaranga ngo irebe ko bisubiraho.

Havuzwe ko M23 yarashe cyane ingabo z’u Burundi, inafata benshi mpiri ariko igisirikare cy’u Burundi ntacyo kirakora ngo gifunguze abafunzwe.

M23 yagaragaje kenshi abasirikare b’u Burundi yafashe gusa ngo ntabwo leta yigeze yemera kujya mu biganiro n’uyu mutwe ngo ubafungure.

Perezida Ndayishimiye ashinjwa ko atigeze acibwa intege nuko hari abasirikare be bari mu maboko ya M23,ahubwo we akomeza kohereza abandi.

Benshi mu basirikare b’u Burundi banze kujya ku rugamba kubera ko babona nta shingiro rufite,ndetse ngo hari abibaza uko bizabagendekera nibafatwa kuko ngo leta yabo nta bushake igaragaza mu kubafunguza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi,General Prime Niyongabo biravugwa ko yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Congo, aje gusura ingabo z’abarundi no kubatera akanyabugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa