skol
fortebet

Abarokotse Jenoside bifuza ko ku ibere rya Bigogwe hakubakwa urwibutso

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi bo mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, ahahana imbibi n’akarere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe, bavuga ko bakurikije umubare munini w’abatutsi biciwe ku rutare rwa Bigogwe bita Ibere rya Bigogwe, hakwiye kubakwa urwibutso kugira ngo amateka yaho atazasibangana.
Aba barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka gace, bavuga ko bari baturanye n’ikigo cya gisirikari cya Bigogwe cyabagamo abasirikare b’abakomando bitorezaga kuri urwo rutare, (...)

Sponsored Ad

Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi bo mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, ahahana imbibi n’akarere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe, bavuga ko bakurikije umubare munini w’abatutsi biciwe ku rutare rwa Bigogwe bita Ibere rya Bigogwe, hakwiye kubakwa urwibutso kugira ngo amateka yaho atazasibangana.

Aba barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka gace, bavuga ko bari baturanye n’ikigo cya gisirikari cya Bigogwe cyabagamo abasirikare b’abakomando bitorezaga kuri urwo rutare, bakaba bari bizeye ko bafite umutekano kuko bari baturanye n’ingabo z’igihugu, ariko ngo icyabababaje nuko ari zo zabishe.

Abarokokeye muri aka gace bavuga ko interahamwe zafataga Abatutsi zikaburiza uru rutare, zikabategeka kurusimbuka babaziritse, ku buryo ngo bamwe bapfaga bataragera hasi, kuko rufite amabuye ashinyitse.

Kanoti Perusi, umwe mu barokokeye mu Bigogwe, avuga ko kuri uru rutare habereye ubugome budasanzwe, kuko ngo hari abatutsi baruhondwagaho kugeza bashizemo umwuka, abandi bakarwurizwa bakajugunywa mu kirere.

Aragira ati « Ruriya Rutare rwa Bigogwe sinshobora kuzarwibagirwa, hari murumuna wanjye barujyanyeho bamusaba kurusimbuka igihe atinze gato bahita bamusunika apfa ataragera no hasi, rwose iyo mbonye hari abasura uru rutare nk’ahantu nyaburanga birambabaza, kuko mpafite amateka mabi.”

Yakomeje agira ati «Mu rwego rwo guha agaciro abahiciwe bagendaga bahakubita umutwe, n’abandi, twumva hashyirwa urwibutso cyangwa ikindi kigaragaza amabi yahabaye, kuko habereye ubwicanyi ndengakamere, imyitozo ya gisirikari bayidukoreyeho ndetse hari n’ubwo bakoraga urw’agashinyaguro bagashyiraho umuntu ngo bapime barebe umurasa mu mutwe, birabaraje.»

Bizimungu Mathias, undi waharokokeye aragira ati «Tujya tubona ku migezi yiciwemo abantu hari ubwo bahashyira amateka agaragaza abaguyemo, rwose no kuri uru rutare bazahashyire ikigaragaza Abatusti bahaguye kuko ni benshi, njye ubwanjye nzi abagera kuri 30.”

Nk’ uko imvaho yabyanditse, Kabanda Innocent, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu, yavuze ko ahantu hatandukanye hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza ubwicanyi bwahabereye mu rwego rwo gufasha abantu kwibuka.

Aragira ati «Biri muri gahunda kugenda hashyirwa ibimenyetso ahantu hose hazwi neza hagiye hicirwa abantu muri Jenoside rero nk’aha bizwi neza hari n’ikigo cya gisirikare ntabwo hasigara mu hagomba kwitabwaho, nuko bitaratangira gushyirwamo ingufu ariko natwe tuzakomeza dushakisha uburyo ibyifuzo by’abarokotse byashyirwa mu bikorwa.»

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa