skol
fortebet

Bimwe mu byaranze tariki 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 12 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi
Interahamwe zakomeje kwica abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare no mu mujyi wa KigalI
Abatutsi biciwe mu kigo Iwacu ku Kabusunzu muri Nyakabanda na Mageragere, ahari ku biro bya komini Butamwa, ubu ni mu murenge wa Mageragere.
Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo, (...)

Sponsored Ad

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 12 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi

Interahamwe zakomeje kwica abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare no mu mujyi wa KigalI

Abatutsi biciwe mu kigo Iwacu ku Kabusunzu muri Nyakabanda na Mageragere, ahari ku biro bya komini Butamwa, ubu ni mu murenge wa Mageragere.

Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo, barishwe barashira.
Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Kabarondo (mu karere ka Kayonza), barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye Rwinkwavu (mu karere ka Kayonza) mu mazu y’abazungu bacukuraga amatini, barishwe.

Abatutsi biciwe ahitwa Gisizi na Gasamba kuri Nyabarongo mu cyahoze ari komini Kayenzi ubu akaba ari mu karere ka Kamonyi.

Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Kagirwamana muri Bumbogo, barishwe.

Abasilikare n’Interahamwe bishe abatutsi bari bahungiye kuri Centre de Sante ya Jali, ubu ni mu murenge wa Jali. Bari bizeye ko abasirikare babarindira umutekano, kuko hari hegereye ikigo cya gisirikare. Babica bavuga ngo bagire vuba kuko Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zigeze Kabuye.

Abatutsi bari bahungiye kuri Centre ya Birembo muri Bumbogo, barishwe.

Abatutsi bari bahungiye i Kayenzi ku rusengero rw’Itorero ADPR, mu karere ka Bugesera, barishwe bose.

Hagati y’itariki 12-13/04/1994; abatutsi bo ku Muyumbu (ubu ni mu karere ka Rwamagana) cyane cyane abari bahungiye kwa Rutabubura, barishwe bose.

Muri komini Bicumbi yari iherereye ku birometero 20 uturutse mu mujyi wa Kigali, Interahamwe zishe abatutsi barenga 350.

Abatutsi barenga 6,000 bari bahungiye kuri paruwasi ya Musha bishwe n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba leta.

Hishwe Abatutsi muri Gihundwe (Shagasha, Bisanganira) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karer ka Rusizi,biciwe ku rusengero rw’ADEPR

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Nyakaga bicirwa ahitwa Nyakagoma

Hishwe abatutsi b’i Mariba muri Nyabitekeri

Hishwe Abatutsi b’i Kibogora muri kanjongo bicirwa ahahoze Komine Karambo

Hishwe Abatutsi b’i Gatamu mu Bushenge bicirwa ahitwa I Gashirabwoba

Munsi y’amashuri ya Ntama hiciwe abana b’Abatutsi 12 mu Murenge wa Rugerero muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Nk’ uko tubikesha urubuga rwa komisiyo y’ igihugu yo kurwanya jenoside CNLG aho aha ni hamwe mu habereye ubwicanyi bukomeye tariki 12 Mata 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa