skol
fortebet

Bimwe mu byaranze tariki 17 Mata 1994, umunsi Uwari Perefe wa Butare n’ umuryango we biciweho

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 17 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi
Bwana Jean-Baptiste Habyarimana, wari perefe wa Butare, warwanyije umugambi wo gutsemba abatutsi, yarishwe n’umuryango we.
Kuva tariki ya 17-18/04/1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Simbi, abari bahungiye mu cy’ishuri ES.St.J.Bosco no ku kibuga cy’umupira cya Maraba, hose ho muri Komini Maraba (...)

Sponsored Ad

Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 17 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi

Bwana Jean-Baptiste Habyarimana, wari perefe wa Butare, warwanyije umugambi wo gutsemba abatutsi, yarishwe n’umuryango we.

Kuva tariki ya 17-18/04/1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Simbi, abari bahungiye mu cy’ishuri ES.St.J.Bosco no ku kibuga cy’umupira cya Maraba, hose ho muri Komini Maraba ubu akaba ari mu Karere ka Huye, barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye muri CARAES Ndera, barishwe.
Abatutsi b’i Munyaga barishwe bose, abayobozi bababeshye ngo icumu ryunamuwe nibave mu bwihisho.

Abatutsi bose bari baturiye ikiyaga cya Muhazi, ku mwaro wa Kabara, barishwe bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi.

Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Mubuga, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire n’i Sovu (muri Rwamagana) barishwe bose.

Abatutsi bagera 12,000 bari bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye barishwe, maze Interahamwe n’abaturage b’abahutu bacukura ibyobo rusange babajugunyamo.

Uwari Perefe wa Kibuye, Dr. Kayishema Clement, yishe umututsi wa mbere agirango yereke urugero Interahamwe. Uyu Kayishema Clement akaba yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aza gupfira mu gihugu cya Mali mu mwaka wa 2016.

Abatutsi bagera ku 11,000 bari bahungiye mu kiliziya ya Kibuye no muri Home St Jean, bishwe n’Interahamwe ziyobowe na Izakari na Mbaraga. Abageragezaga guhunga, interahamwe zarabicaga zikabajugunya mu kiyaga cya Kivu. Kuri uwo munsi, harokotse abatutsi 25 gusa.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Mubuga muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Hishwe Abatutsi b’i Mwezi muri Karengera (Nyamasheke) bicirwa ku cyahoze ari Komine Karengera

Hishwe abatutsi b’ i Butare muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa ku cyahoze ari Komine Rwamatamu

Hishwe Abatutsi b’i Save muri Ruharambuga bicirwa ahitwa i Nyamuhunga

Hishwe Abatutsi b’i Buvungira muri Bushekeri bicirwa ku ruganda rwa Gisakura

Src: CNLG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa