skol
fortebet

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagiranye ikiganiro n’abapolisi barenga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru , akaba yavuze birambuye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibisabwa ngo bikomeze kubungwabungwa.
Iki kiganiro kikaba cyari mu murongo wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwacu yagize ati:” Twageze kuri byinshi nk’igihugu kubera ko twahisemo (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagiranye ikiganiro n’abapolisi barenga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru , akaba yavuze birambuye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibisabwa ngo bikomeze kubungwabungwa.

Iki kiganiro kikaba cyari mu murongo wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwacu yagize ati:” Twageze kuri byinshi nk’igihugu kubera ko twahisemo umutekano nk’inkingi mu byo dukora byose, niyo mpamvu nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, inkunga yanyu ku iterambere ry’iki gihugu ari ingenzi.”

Yakomeje asobanura amateka y’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, urwo mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’urwa nyuma y’ubukoloni rwateguye rukanashyira mu bikorwa jenoside yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe nabi amahanga arebera.

Aha yagize ati:” U Rwanda rwongeye kuvuka bushya kandi kugirango rube aho ruri uyu munsi ni uko hari abitanze cyane. Intambwe tugezeho irashimishije ariko ntitwakwemera gutakaza igihe n’iyo cyaba gito kuko ibyo tugomba gukora bikiri byinshi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wari witabiriye icyo kiganiro, yabwiye abapolisi ko bagomba guhora biteguye guhangana n’ikibazo cyose kandi bakwiye kugikemura no gukora mu nyungu z’Abanyarwanda.

IGP Gasana yagize ati:” N’ubwo ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside ari bike, ntitwari dukwiye kugira na kimwe; Polisi y’u Rwanda ihora iharanira ko umuryango nyarwanda utarangwamo ingengabitekerezo ya jenoside.”

Icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiye ku italiki ya 7 Mata , aho abapolisi bari mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bw’amahoro bakomeje kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bijyanye no kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa