startimes
Kigali
startimes

Kwibuka23: Hamwe mu hantu habereye ubwicanyi bukomeye tariki 9 Mata 1994

Kwibuka   Yanditswe na: 9 April 2017 Yasuwe: 1884

Sponsored Ad


Hamwe mu hantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku itariki ya 09 Mata 1994 n’uko ingabo za RPA inkotanyi zagiye zirokora Abatutsi.

Nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA

Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Kabuye, ubu ni mu murenge wa Jabana, bose barishwe.

Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe.

Nk’ uko byatangajwe ku rubuga rwa CNLG dukesha iyi nkuru ngo tariki 9 Mata nibwo Interahamwe zishe abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu karere ka Nyagatare).

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe.

Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)

· Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo

· Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)

· Hishwe Abatutsi muri centre ya Kararama (Gakenke)

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

· Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibyaranze tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari...

Ku itariki ya 11 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi...
11 April 2020 Yasuwe: 368 0

CNLG yatangaje impinduka nshya zakozwe mu mihango yo gutangiza no gusoza...

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje ko igikorwa cyo...
3 April 2020 Yasuwe: 1409 0

CNLG yatangaje impinduka mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside...

Kubera icyorezo cya COVID 19 gihangayikishije isi, Komisiyo y’igihugu yo...
29 March 2020 Yasuwe: 1866 0

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahuriweho na The Ben, Masamba, Mecky, Tonzi,...

Indirimbo “Dusohoze ikivi” yahuriyeho n’abahanzi The Ben, Masamba, Mecky,...
27 April 2019 Yasuwe: 874 0

Kirehe: Gisimba yariye imitima y’ abatutsi ashyira amaraso yabo mu muvure...

Umugabo witwa Gisimba wo mu karere Kirehe avugwaho kuba muri Jenoside...
20 May 2018 Yasuwe: 4494 0

Ikipe ya Rayon Sports iribuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Nkuko iyi kipe ya Rayon Sports isanzwe ibikora kuri iki cyumweru taliki ya...
2 July 2017 Yasuwe: 671 0