skol
fortebet

“Nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda” Minisitiri w’ Intebe Murekezi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yatanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda abasezeranya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.
Mu butumwa yatanze amaze gusura uru rwibutso rwa Murambi rubitse imibiri ibihumbi 50 y’ abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashishikarije Abanyarwanda gusura inzibutso. (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yatanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda abasezeranya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.

Mu butumwa yatanze amaze gusura uru rwibutso rwa Murambi rubitse imibiri ibihumbi 50 y’ abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashishikarije Abanyarwanda gusura inzibutso.

Yagize ati “Gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ni Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda mu gushishikariza abantu gusura Inzibutso."

Minisitiri w’ Intebe yasabye Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside kwihutisha imirimo yo gusana urwibutso rwa Murambi kugira ngo rwuzuze ibisabwa ruge ku rutonde rw’Umurage w’Isi.

Yakomeje agira ati “Imibiri y’inzirakarengane iri hano y’abana, abagore n’abagabo, abakecuru n’abasaza igaragaza ubugome burenze bwaranze abishi. Ndashishikariza Abanyarwanda,cyane urubyiruko kurushaho kwitabira gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Minisitiri w’ intebe yavuze ko u Rwanda rwahisemo kubana mu bumwe, kugendera ku mategeko,kureba kure, gufasha abarokotse Jenoside kwiga, kubavuzwa no kububakira amazu.

Ati “Abanyarwanda twese tugomba guharanira kubana mu mahoro, turwanya uwadusubiza inyuma atujyana mu macakubiri. Tugomba gusigasira no kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Ibi binahuye n’insangayamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi”

Anastase Murekezi yahumurije abanyarwanda ababwira ko nta jenoside izongera kuba mu Rwanda.

Yagize ati “Nongeye gufata mu mugongo abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso, no kubasezeranya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda”

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa