skol
fortebet

Sudani y’ Epfo: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’ amahoro bibutse jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bifatanije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu hamwe n’inshuti n’abakozi b’Umuryango w’Abibumye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.
Umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu kigo cya Juba Tomping Camp ahakozwe hafi ibirometero bibiri kugera mu kigo cy’Ingabo z’u Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Uwungirije Intumwa y’umuryango w’Abibumbye muri (...)

Sponsored Ad

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bifatanije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu hamwe n’inshuti n’abakozi b’Umuryango w’Abibumye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23.

Umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu kigo cya Juba Tomping Camp ahakozwe hafi ibirometero bibiri kugera mu kigo cy’Ingabo z’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Uwungirije Intumwa y’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Mustapha Soumare, Uwungirije Umugaba mukuru w’Ingabo za UNMISS, Maj Gen Yang Chaoying hamwe n’uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo, Gen Matier Deng. Hari kandi Lt Col James BURABYO wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Uganda na Sudani y’epfo.

Uwungirije Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo Mustapha Soumare yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.Yakomeje avuga ko kuba harapfuye Miliyoni y’Abatutsi mu 1994 bigaragaza gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga kandi ko bitazongera kubaho ukundi. Yashimye Abanyarwanda ku ntambwe bagezeho biyubaka mu bumwe n’ubwiyunge no kwiyubakira igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko iyi nkuru dukesha minisiteri y’ingabo ivuga.

Uwari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Uganda na Sudani y’epfo, akaba n’umujyanama mu bya gisirikare, Lt Col James BURABYO yavuze ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubaho buri mwaka nk’uburyo bwo kurwanya abafobya Jenoside n’abahembera ingengabitekerezo yayo. Yakomeje asaba imiryango mpuzamahanga kwifatanya n’u Rwanda mu mugambi wo gukomeza kurwanya abapfobya Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa