skol
fortebet

Ibitaro bya Kibuye byibutse ku ncuro ya 29 Abana barenga 400 b’abatutsi biciwemo muri Jenoside

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abari abana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, barokokeye mu Bitaro bya Kibuye bavuga ko muri ibi bibataro hiciwe bagenzi babo benshi bigizwemo uruhare na bamwe mu baganga n’interahamwe.

Sponsored Ad

Babigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, abari abakozi b’ibi bitaro bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umwe mu bari abana mugihe cya Genocide Mukangoga Emelithe yavuze ko uwari Burugumestre wa komine Gitesi yatanze itegeko ko abana biciwe ababyeyi bajyanwa kubitaro bya Kibuye mu kigo cy’imfubyi ariko ari umugambi wo kubiciramo

Ati , hano mu bitaro habereye ibintu bikomeye cyane bafataga abana bakabakubita ku bikuta , abandi bakabatera ibyuma n’abandi bakabatema , bikozwe na bamwe mu abaganga n’ Interahamwe bakajya kubata mu cyobo cyari hariya kuri Onapo ndashima inkotanyi zahagaritse Genocide hakimakazwa umuco w’ ubumwe n’ubwiyunge.

Dr Ayingeneye Violeta yagaye abaganga bijanditse muri Genocide kubera ko batatiye indahiro turahira, yo kutavangura abo twakira tugendeye ku idini uruhu, ubwoko cyangwa n’ibindi

Ku rundi ruhande, yashima abaganga bitwaye neza nka Hitimana Leonard wagize uruhare mu kurwana kubana bari hano mu bitaro . ariko kandi agaya byeruye abitwaye nabi bagatuma imbaga y’Abatutsi bari bahungiye hano itikira, barimo Charle Twagira na bamwe mu baganga na bakozi bakoranaga bakambura ubuzima abantu kandi mu nshingano bafite harimo kubungabunga ubuzima.

President wa I buka mu karere ka Karongi Ngarambe Vedaste yavuze ko ibitaro bya Kibuye bifite umwihariko, kuko byiciwemo abana benshi bikozwe n’abari bashinzwe kubabungabunga nka Dr charle Twagira na bandi ndetse abacitse kwicumu bakaba bagishengurwa n’uko hari abakidegembya .

Ati “hari abagize uruhare mu Genocide hano bakidegembya ni ibintu bigishengura abacitse ku icumu. turasaba ko hagira igikorwa bagafatwa bakaryozwa ibyaha by’ indenga kamere bakoze.

Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga million ndetse hakaba hari imibiri ikomeje kuboneka.


Sylvain Ngoboka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa