skol
fortebet

Dr Bizimana yahishuye amahitamo Abanyarwanda bakwiriye kwimika

Yanditswe: Friday 07, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku itariki nk’iyi mu 1994, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu Ntara zose z’igihugu.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku itariki nk’iyi mu 1994, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu Ntara zose z’igihugu.

Ni mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

Dr Bizimana yagize Ati “Mu Cyumweru cy’itariki ya 7 na 14, Abatutsi biciwe ahantu 84 harimo Kiliziya n’Insengero zirenga 30. Nyange ho, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.”

Bizimana yavuze ko tariki 24 Mata, ari umunsi mubi mu mateka ya Jenoside kuko ari wo wishweho abantu benshi mu gihugu kuko barengaga 2500, ahantu 34 cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu.

Yatanze urugero rw’ibyabaye i Murambi, ahiciwe abarenga ibihumbi 50, i Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35, Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hiciwe ibihumbi 50, mu gihe i Butare kuri Paruwasi ya Karama hiciwe abarenga ibihumbi 70 abandi bicirwa mu bice bitandukanye, yaba muri Kaminuza, mu Bitaro n’ahandi.

Ati “Iyi mibare igaragaza ko ¾ by’Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri uko kwezi kwa Mata mu 1994.”

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe n’Ishingano Mboneragihugu kandi yibukije Abanyarwanda ko Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye mu Rwanda,

Yakebuye Abakiboshywe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kumenya ayo makuru bakayireka, bagafatanya n’abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no kwihitiramo ibidukwiriye."

Yibutsa ko "Umutwe wa FDLR uhuje abakoze Jenoside n’abakigendera ku ngengabitekerezo yayo utararandurwa. Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n’ubwicanyi byibasira Abanyekongo b’abatutsi batuye muri Congo kubera amateka batahisemo."

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa