skol
fortebet

Umuntu wa mbere wimwe ubuhungiro mu Bwongereza yoherejwe mu Rwanda ku bushake

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwongereza bwohereje mu Rwanda umuntu wa mbere bwimye ubuhungiro, bijyanye na gahunda yo kuvana abantu mu Bwongereza ku bushake, ni ko byumvikana.

Sponsored Ad

Bijyanye n’iyo gahunda, yatangajwe muri Werurwe (3) uyu mwaka, abimukira bimwe ubuhungiro bahabwa amapawundi agera ku 3,000 (angana na miliyoni 4Frw) bakajya mu Rwanda.

Ni gahunda itandukanye n’iyo leta y’Ubwongereza yatangaje mu 2022 yo kohereza mu Rwanda ku gahato bamwe mu basaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Iyo gahunda yo, yatindijwe, yitezwe gutangira hagati muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

Ikinyamakuru the Sun cyo mu Bwongereza, cyabaye icya mbere mu gutangaza iyo nkuru y’uwo woherejwe mu Rwanda ku bushake, cyavuze ko uwo mugabo utatangajwe izina yavuye mu Bwongereza ku wa mbere mu ndege isanzwe yo gutwara abagenzi.

Abategetsi birinze gutanga amakuru arambuye, uretse gusa kuvuga ko uwo wasabaga ubuhungiro mu Bwongereza yari yarahetuye uburenganzira bwose bwo kuba mu Bwongereza.

Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko icyo cyemezo kigaragaza ko abaminisitiri "bihebye", bakaba bashatse ko indege itwaye abasaba ubuhungiro ijya mu Rwanda mbere y’amatora yo mu nzego z’ibanze yo mu Bwongereza yo ku wa kane.

Iyo gahunda yatangajwe muri Werurwe, yumvikana ko ari impinduka nto yakozwe kuri gahunda isanzweho yo gukura mu Bwongereza ku bushake abimwe ubuhungiro.

Iyo gahunda izanareba abandi bantu badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza, hamwe n’abagizi ba nabi b’abanyamahanga.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ivuga ko amafaranga iha abarebwa n’iyo gahunda "ashobora kuriha" icumbi ry’igihe gito ryo mu gihugu bagiyemo, cyangwa akabarihira ibijyanye no kwiga, cyangwa akababera igishoro mu bucuruzi.

Imibare ya leta y’Ubwongereza igaragaza ko abantu 19,253 badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza bahakuwe ku bushake mu mwaka ushize.

Muri abo, abantu 3,319 bahawe "amafaranga y’imperekeza" cyangwa barihirwa amatike y’indege na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Yvette Cooper, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Labour ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yavuze ko iyo nkuru yo kuva mu Bwongereza ku bushake ari "amayeri yo kureshya abantu mbere y’amatora".

Yongeyeho ko abasoreshwa barimo "kuyoreshwa amapawundi 3,000 kugira ngo umukorerabushake akunde yurire indege".

Ati: "Abo mu ishyaka rya Conservative [riri ku butegetsi] barihebye cyane kuburyo bashaka ko indege n’imwe ihaguruka ikajya mu Rwanda mbere y’amatora yo mu nzego z’ibanze, bikaba byatumye ubu barishye umuntu ngo agende."

Ibi bibaye nyuma yuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yemeje ko u Rwanda rwemeye kwakira icyiciro cya mbere cy’abasaba ubuhungiro 5,700, muri ya gahunda itandukanye, yo kubohereza mu Rwanda ku gahato.

Iyo gahunda – leta y’Ubwongereza ivuga ko izaca intege abimukira mu gihe kiri imbere ntibambuke umuhora wa ’English Channel’ mu mato matoya – yatindijwe n’ibirego mu nkiko.

Ariko amaherezo noneho yitezwe gutangira ku mpeshyi y’uyu mwaka, nyuma yuko itegeko rya leta ryarushije ububasha icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, rihinduka itegeko ryo gukurikiza guhera mu kwezi gushize.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yavuze ko abantu 2,143 basaba ubuhungiro bashobora kumenyekana aka kanya aho baherereye bagafungwa bitegura gushyirwa mu ndege bakajyanwa mu Rwanda, kuko bitaba (bigaragaza kuri) iyo minisiteri.

Iyo minisiteri yahakanye ko yabuze abandi 3,557 basigaye, basanzwe basabwa gukoresha uburyo butandukanye bwo gutuma hamenyekana aho baherereye.

Ku wa kabiri, ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, bizwi nka No 10 Downing Street, byashimangiye ko bicyizeye aho baherereye, nyuma yuko iyo mibare igiye ahagaragara bijyanye n’inyandiko y’ubutegetsi.

Ariko uwahaye amakuru BBC wo muri leta y’Ubwongereza yemeye ko bishoboka ko bamwe bashobora kuba baranyereye mbere yuko bafungwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa