skol
fortebet

Imigati yakuwe ku isoko mu Buyapani no gusubiza amafaranga kubera Ibisigazwa by’imbeba

Yanditswe: Sunday 12, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rumwe mu nganda zizwi cyane zikora imigati mu Buyapani rwakuye ku isoko amapaki y’imigati abarirwa mu bihumbi ndetse rusubiza amafaranga abari baguze iyo migati, nyuma yuko ibisigazwa by’imbeba bisanzwe mu migati yarwo.

Sponsored Ad

Amapaki agera ku 104,000 y’imigati y’umweru ikasemo ibice (pain coupé) yakozwe n’uruganda Pasco Shikishima Corporation, yakuwe mu maduka. Ibice by’iyo mbeba y’ibara ry’umukara byatahuwe mu mapaki nibura abiri.

Umugati wa Pasco uraribwa mu ngo nyinshi zo mu Buyapani, ndetse ugaragara mu maduka manini n’amato yo muri icyo gihugu.

Mu itangazo rwasohoye muri iki cyumweru, uruganda Pasco rwavuze ko nta makuru rwari rwamenya y’umuntu waba warwaye kubera kurya kuri uwo mugati.

Rwagize ruti: "Dusabye imbabazi cyane kubera ikibazo abakiliya bacu, [n’] abafatanyabikorwa mu bucuruzi bagize, hamwe n’abandi bose bahuye n’icyo kibazo."

Uwo mugati wakorewe ku ishami ry’urwo ruganda ryo mu murwa mukuru Tokyo. Abakora mu kugenda begeranya ibigize umugati mu ikorwa ryawo aho kuri iryo shami, bahagaritswe ku kazi.

Uruganda Pasco ntirwavuze ukuntu ibyo bisigazwa by’imbeba byageze mu migati yarwo, ariko rwasezeranyije "gukora uko dushoboye kose mu kongerera imbaraga ubugenzuzi bw’ubuziranenge kugira ngo ibi ntibizongera kubaho ukundi".

Ubu uru ruganda rwatangaje inyandiko yo kuzuza ku rubuga rwarwo rwa internet ku bakiliya bose bagizweho ingaruka n’icyo kibazo, kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

Imigati yarwo inoherezwa mu mahanga, nko muri Amerika, Ubushinwa, Australia na Singapour.

Gukura ibicuruzwa ku isoko ni ibintu by’imbonekarimwe mu Buyapani, igihugu kizwiho cyane kugira ibipimo byo hejuru bisabwa ku isuku.

Ariko mu bihe bya vuba aha bishize, hagiye habaho ibintu byinshi biteye impungenge ku buzima bishingiye ku biribwa.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi (5), abanyeshuri babarirwa mu magana bo muri perefegitura (intara) ya Miyagi, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, bararwaye nyuma yo kunywa amata yohererejwe amashuri yabo.

Muri Werurwe (3), uruganda rukora imiti rwa Kobayashi rwasohoye itangazo risaba ku bushake gusubizwa ibiribwa rukora byo mu rwego rw’imiti (supplements) byagenewe kugabanya ikigero cy’ibinure byinshi mu mubiri (cholestérol).

Mu kwezi gushize, urwo ruganda rwa Kobayashi rwavuze ko rurimo gukora iperereza ku bantu batanu bapfuye bishobora kuba bifitanye isano n’ibyo bicuruzwa byarwo.

Mu mwaka ushize, uruganda 7-Eleven rufite amaduka acururizwamo ibiribwa by’ibanze, rwasabye imbabazi ndetse rutangaza ko rwakuye ibicuruzwa ku isoko nyuma yuko inyenzi isanzwe mu muceri uhiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa