skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umugabo ushinjwa gukora jenoside wari umaze imyaka 23 yihishe mu mwobo

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu iherereye mu Karere ka Nyanza.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye kandi azi ibyaha yakoze.

Ntarindwa akekwaho gukora icyaha cya Jenoside muri Mata mu 1994, akaza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yihishe mbere yo kongera kugaruka mu Rwanda mu 2001.

Akigaruka mu gihugu yagiye mu Karere ka Nyanza acumbikirwa na Mukamana bari baturanye mbere ya Jenoside ndetse nyuma bombi babyarana umwana.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko uyu mugabo atigeze asohoka mu nzu kuva icyo gihe bitewe n’uko yabaga mu mwobo yari yarayicukuyemo ndetse akaba ariwo yari amazemo imyaka 23.

Mu ibazwa rye, Ntarindwa Emmanuel yiyemerera ko yakoze Jenoside kandi ko yishe benshi atanibuka umubare. Ibyo byaha akekwaho yabikoreye mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha aba bombi bakurikiranyweho biri mu Ngingo ya 92 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga kw’ihanwa ry’icyaha cya Jenoside.

Umuntu wese ukoze jenoside nk’uko Ingingo ya 91 y’iri tegeko ibiteganya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ingingo ya 2 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye bigaragara iyo hari uwahishe uwakoze icyaha, umufatanyacyaha cyangwa uwahishe icyitso kugira ngo adafatwa cyangwa ataboneka.

Icyo gihe aba yamufashije kwihisha cyangwa gucika cyangwa kumufasha guhisha ibintu byakoreshejwe icyaha.

Umufatanyacyaha cyangwa icyitso ahanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha bigenwa n’Ingingo ya 84 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 300,000 Frw.

RIB kandi iburira abantu ko badakwiye kuba hari abagihisha cyangwa ngo bahishire bakekwaho gukora Jenoside, igakomeza kubasaba gutanga amakuru kugira ngo abakoze ibyaha bahanwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa