skol
fortebet

RDC: Indege sa Sukhoi za FARDC zagabye ibitero ku birindiro bya M23

Yanditswe: Sunday 19, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile mu gace ka Masisi,yemeje ko ibitero by’indege zo mu bwoko bwa Suhkoi byibasiye ibirindiro bya M23 biri ku misozi ya Lukarara na Kamatale ho muri Teritwari ya Masisi ndetse no munkengero za Mushaki.

Sponsored Ad

Umunyamakuru Michel Michombero Batubenga umwe mu banyamakuru begamiye kuri Leta ya Congo-Kinshasa abicishije ku rukuta rwe rwa twitter nawe yemeje aya makuru.

Umwe mu basilikare bo ku rwego rwa Ofisiye ukorera muri Operasiyo Sokola II utashatse ko amazina ye atangazwa,yahamirije aya makuru Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru.

Umwe mu basilikare bakomeye bo ku ruhande rwa M23 yabwiye iki kinyamakuru ko ibi bitero by’indege nta kintu byangije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa