Umuryango w’Abibumbye (UN) yemeje ko tariki 7 Mata izajya izirikana Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (International Day of Reflection of the 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda), UN yavugaga Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 (‘International Day of Reflection on the 1994 Genocide in Rwanda’).
UN ibitangaje nyuma y’imyaka 15 Leta y’u Rwanda isaba UN guhindura iyo mvugo kuko yapfobyaga Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama (...)
Home > Keywords > Umuryango_Keys > fbads
fbads
Articles
-
Nyuma y’ imyaka 24, UN yemeye gukoresha inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’
27 January 2018, by Nsanzimana Ernest -
Ababyeyi b’ umukunzi wanjye banyita indaya kuko nambara impenure, banze ko tubana- NKORE IKI?
26 January 2018, by NSHIMIYIMANA JanvierAbabyeyi b’inshuti yanjye ntibanshaka, banyita indaya, ngo nambara utujipo tugufi, haburaga amezi 3 ngo tubane. Ndagisha inama kuri mwebwe bakunzi ba UMURYANGO, ku bwanjye mfite ikibazo numva kindemereye cyane, kuko hari ibintu nawe wumva ugasanga ntaho bihuriye n’urukundo.
Abasore b’iki gihe sinzi pe, uwo twendaga kurushinga ubu yahinduye imvugo, ngo ntabwo umuryango unshaka, ngo bambonye nambaye akajipo kagufi.
Nagerageje kumusobanurira ko imyambarire ntaho ihuriye n’umutima w’umuntu, (...) -
Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse
26 January 2018, by Nsanzimana ErnestPadiri Mudahinyuka Charles wari umwe mu bahanzi bakomeye wamamaye mu ndirimbo yakunzwe cyane “U Rwanda rw’ejo” kuri uyu wa gatanu yitabye Imana azize uburwayi.
Umwe mu bapadiri babanaga na we muri Diyosezi ya Kibungo, yavuze ko bamenye inkuru y’urupfu rwe kuri uyu wa Gatanu, ngo yaguye mu rugo aho yabaga muri paruwasi ya Rukoma mu karere ka Ngoma, gusa ngo yari amaze iminsi arwaye indwara ya Diyabete ku buryo yagaragazaga imbaraga nkeya.
Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro (...) -
Gen. Masunzu wigeze gushaka kwigomeka kuri Kabila, urugo rwe rwagabweho igitero
28 January 2018, by Nsanzimana ErnestUrugo rwa Gen.Masunzu Pacfique wigeze kuvugwaho gutegura ingabo ngo yigarurire kivu y’ Amagepfo, ku wa 25 Mutarama 2018 rwagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.
Gen Masunzu atuye Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru imurenge, avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu, abari barugabyeho igitero bataramenyekana bakaba barasubijwe inyuma n’abashinzwe kuharinda.
Gen Masunzu yahoze ari umuyobozi w’ingabo za Leta ya Congo muri Kivu y’ Amajyepfo. Mu 2014 ubwo (...) -
‘Byari iby’ igiciro guhura na Perezida Kagame’ Trump
26 January 2018, by Nsanzimana ErnestPerezida wa Leta Zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yatangaje ko guhura na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame byari iby’ igiciro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 nibwo aba bakuru b’ ibihugu byombi bahuye ndetse banagirana ibiganiro.
Nyuma y’ ibi biganiro Perezida Trump yanditse kuri konti afite ku rubuga rwa Twitter ati “Byari iby’ agaciro guhura na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda I Davos, Switzerland. Twaganiriye byinshi byiza”
Muri iki kiganiro (...) -
Perezida Kabila asa n’uwamaze gutakaza icyizere cyo guhindura itegeko nshinga
26 January 2018, by Nsanzimana ErnestImyaka 17 n’ umunsi 1 ari Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 yatumije abanyamakuru ngo ababwiye uko igihugu gihagaze, akomoza ku matora y’ umukuru w’ igihugu aho yagaragaje ko asa n’ uwatakaje icyizere cyo guhindura itegeko nshinga ngo azongere yiyamamaze.
Ijambo rya Perezida Kabila ni imbonekarimwe. Kuva yagera ku butegetsi tariki 26 Mutarama 2001 asimbuye se wari umaze kwitaba Imana ijwi rye ryumvikana mu (...) -
None Perezida Kagame aratangira kuyobora AU
28 January 2018, by Nsanzimana ErnestKuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame atangira kuyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU). Yasabye Abanyafurika gukorera hamwe nk’ uko akunzwe kubisaba Abanyarwadna.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018, Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu by’Afurika kurangwa no gukorera hamwe hatitawe ku bibatandukanya kugira ngo bateze ibihugu byabo n’umugabane muri rusane imbere.
Yari yitabiriye inama ya AU igamije ubufatanye hagati y’ibihugu bya (...) -
Umuhungu wa Gbagbo yafunzwe kubera gukwirakwiza ibihuha
28 January 2018, by Dusingizimana RemyMichel Gbagbo umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Laurent Michel Gbagbo yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’amadolari 950 kubera gukwirakwiza ibihuha ko Leta iriho ikomeje gufunga abantu.
Uyu Michel Gbagbo yatangarije kimwe mu binyamakuru ko abantu 250 bakiri mu buroko kubera imvururu zo guhirika papa we zabaye mu mwaka wa 2011 ubwo yangaga kuva ku butegetsi nyuma yo gutsindwa na Alassane Ouattara.
Michel Gbagbo yavuze kandi ko abandi bantu 300 bari bafungiwe (...) -
DR Congo: Ibihumbi 6 bahungiye mu Burundi
26 January 2018, by Nsanzimana ErnestAbaturage ibihumbi 6 babaga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bahugiye mu gihugu cy’ u Burundi, muri bo ibihumbi 4 bari mu nkambi yo mu ntara ya Rumonge mu gihe abandi ibihumbi 2 bari mu nkambi yo mu ntara ya Makamba.
Mu bavuye muri Congo bajya mu Burundi harimo n’ impunzi z’ Abarundi zari zarahungiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu butegetsi bw’ u Burundi avuga ko magingo aya mu Burundi habonetse umutekano.
Abo baturage barimo abavuye mu gace ka (...) -
Rusizi : Yafatanywe arenga miliyoni ayavunja mu buryo butemewe n’amategeko
27 January 2018, by Iyamuremye JanvierPolisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa kamembe yataye muri yombi Rukerabayo Elias w’imyaka 48 kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Mutarama nyuma yo kumufatana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 332 n’amafaranga 500.Yari anafite amadorali y’amanyamerika 495,aya mafaranga yose yakoreshaga mu buryo bwo kuvunja binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku (...)
0 | 10