"Ese waruzi ko ushobora kugira gutya ukabura ibitotsi neza mu ijoro?":Dore ibintu 6 bishobora gutuma ubura ibitotsi mu ijoro

27 November 2016. | Opinion | 8 Ibitekerezo | Habineza Gabriel

Nkuko twese tubizi nta cyiza nko kugira ibitotsi mu ijoro hanyuma ugasinzira ukimarayo kuko iyo ubyutse mu gitondo uba wumva ubuzima bwawe bugenda neza,ariko na none uzumve iyo waraye udasinziriye cyangwa waraye nabi,nukuvuga ngo uwo munsi wirirwana umunaniro mwinshi.

Ikibabaje nuko hari abantu benshi kubura ibitotsi mu ijoro bibaho ariko batazi nikbitera ariyo mpamvu rero nabazaniye bimwe mu bintu 6 by’ingenzi bishobora gutuma urara ukanuye ijoro ryose.

1.Kurya ugahaga cyane nijoro

Kurya cyane n’ijoro ukagwa ivutu buriya ntabwo ari byiza mu gihe ugiye kuryama,gusa ndabizi ko hari igihe ibiryo bikuryohera kugeza aho wumva utarekeraho,ariko nabwo ntiwiyibagize ko gusinzira neza bituma ugira ubuzima buzira umuze,naho iyo uriye cyane n’ijoro ugiye kuryama biba bivuze ko ubwo uba uhaye akazi katoroshye igifu ko gukora mu ijoro aribwo nacyo kitazaguha agahenge mu gihe kiri mu kazi.

2.Uburyamiro butameze neza

Nta cyiza nko kuryama mu buriri bwiza bufite amashuka ameshe ndetse bunashashe neza,na none uzumve nuryama mu buriri bufite amashuka atameshe cyangwa bujagaraye icyo gihe uzabura amahoro ijoro ryose ku buryo uzarara ukanuye ndetse nunabyuka uzumva uburibwe umubiri wose.

3.Ibisindisha

Kunywa buriya ikintu gisindisha mu ijoro ntabwo nabikugiramo inama,kuko bizatuma urara ukanuye ijoro ryose ku buryo ahubwo ibitotsi uzatangira kubigira bwacyeye,Inama nakugira rero niba uziko buri bucye ujya ku kazi wikwirirwa ufata ku kinyobwa gisisndisha icyo aricyo cyose mu gihe ugiye kuryama nijoro.

4.Ibinyobwa ndetse n’ibinyamavuta

Iyo mvuze ibinyobwa ntabwo mba mvuze ko ari byose,ibyo nshatse kuvuga ni ibintu byose bifite amavuta menshi na Fanta,icyayi kirimo ikawa n’ikindi kinyobwa nacyo usangamo ikawa,ibi bintu n’ubinywa ugiye kuryama ntabwo uzagira ibitotsi ijoro ryose,kuko ibi bintu bizatuma ugira ubushyuhe bukabije mu mubiri wawe kandi binatindamo rero,ikindi bizatuma umutima wawe utera cyane,bityo niba ushaka kuzajya ubinywa nakugira inama byibura kuzajya ubinywa ariko ukaza kuryama nyuma y’amasaha 3 cyangwa 4.

5. Ibitekerezo

Buriya byaba byiza ugiye ufata buri kimwe kiri mu bwonko bwawe cyagutera ikibazo mu gihe ugiye kuryama maze ukagitesha agaciro,kandi na none niba uziko ugiye kuryama ujye ushyira kure ikintu gifite ijwi iryo ariryo rose,urugero nka Radio ndetse wirinde no gutekereza cyane kuko mu gihe ubwonko bwawe budafite amahoro ntabwo uzasinzira neza.

6.Umunaniro n’imyitozo

Umunaniro wo ku kazi ndetse no gukora imyitozo mu gihe ugiye kuryama ibi bizatuma ubura ibitotsi,umunaniro buriya utuma ubwonko buhora bufunguye ku buryo kugira ngo buzasinzire ntibizoroha,nkuko no gukora imyitozo imwe n’imwe ugiye kuryama nabyo bizatuma ubura ibitotsi,basi kora iyo myitozo maze uryame byibura nyuma y’amasaha atatu uyikoze.

Ikindi kintu utari uzi,ese wari wabyuka ufite umushiha mwinshi?ibi byo biterwa nuburyo waryamyemo butari bwiza,cyangwa kuba warebye televiziyo ubundi ukaryama utinze no kunywa amazi menshi mu gihe ugiye kuryama.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    dede
    17 September 2014 - Musubize

    ebana ahubwo igisindisha kiragusinziriza kugeza ubwo amasaha yo kuryama akubana make

    nawe ngo abantu bakireke, Thx

  • MyPassion

    Karyango Elphaz
    2 August 2014 - Musubize

    Jye Sintesheje Agaciro Kinama Mbony’aha Mair Ntibifashije? 1.Ndabona Inama Ariyo Kuva Kubiryo No Kutanywa Habe Na Mazi Kd Nziko Amazi Yo Aringenzi Muburiri?Gusa Badushakire Docteur Mubuvuzi Azaduhe Inama Nzima! Jyumenya Ko Mubyugarij’umuntu Nibyishi Byamubuza Gusinzira Kuruta Kuva Kuribyo^byose Mwatondaguye! Kd Ntabwo Wab’udafit’akazi Kakugez’ejo Hazaza Cg Ubayeho Nabi Usibye Nokurya Cg Kutanywa Nindaya Ya Yifuj’umugabo Ikamubura Ntisinzira!Kd Uwaraye Mumasengesho Yiyirij’ubusa Agasinzira!Ukuzi Ko Techenique^ControleYa^Muntu Nuburyo Yishoboje Mubye Niko Kumuha Gusinzira!Kd Ndakeka^ko Na Doct Atateramo Umuntu Ibitotsi Karemano Kd Harimpamvu Karemano Nubundi Yisanganiye! Jye Mukwezi Kwa 7mumwaka Sijya Mbona Ibitotsi Kurinda Gushize Kuburyo Kurengaho Niminsi! Nanyoye Fenergua Nibindi Byose Byaranze!Urumva Ko Nikonteye!Yego Ntabuzima Bwiza Mbamo Ariko Mugihe Gikwiye Cyajye Jyansinzira! Kd Twibuke^ko Tutangana Twese?Harabasinzira Bituruka Kukubaho Neza Mumutuzo?Kd Twese Uwo Mutuzo Ntitwawubona Kuko Ni Etape Pour

  • MyPassion

    uwo
    1 August 2014 - Musubize

    ibibuza ibitotsi byo tubonyemo bike ariko ntamuti mwagiye mutanga ngo umuntu ajye awugenderaho abashe gusinzira dukeneye ubushakashatsi bwimbitse
    h

  • MyPassion

    DIUEDONNE. N
    30 July 2014 - Musubize

    Ese kuki utatubwiye aho wabikuye?

  • MyPassion

    DIUEDONNE. N
    30 July 2014 - Musubize

    Ese kuki utatubwiye aho wabikuye?

  • MyPassion

    Niyo
    27 July 2014 - Musubize

    Wanditse inkuru zibice uzazisubiremo utange numwanzuro. Si kweli

  • MyPassion

    manzi
    26 July 2014 - Musubize

    Nkawe utanga inkuru nkizi zituzuye ushobora kutubuza ibitotsi.ngo imyito yihe se?Ngo ummunaniro?Ngo uwahaze ntasinzira?naho se ushonje we arasinzira?.nawe Ngo wanditse inkuri!!!!!!!!!!!

  • MyPassion


    25 July 2014 - Musubize

    nonese ko mutatubwiye icyo wakora igihe ubuze ibitotsi

Tanga Igitekerezo