skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje ibisobanuro bw’uburyo butandukanye abantu bicaramo

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu kumenya imitekerereze ya muntu biganisha ku kumumenya byimbitse.

Sponsored Ad

Vuba aha abashakashatsi bagaragaje ko uko umuntu yicara ari ikimenyetso cy’uwo ari we. Ndetse abahanga mu kwitegereza ibimenyetso by’umubiri bakaba babyuririraho bakabasha gusemura ururimi rw’umubiri ( Body Language/ Language Corporel) Niba utabyemera nawe suzuma ibi bikurikira bijyanye n’imyicarire.

1.Inyicaro ya A

Abantu bisanga bicaye gutya baba bafite icyerekezo kidasobanutse, hanyuma bagakeka ko ibibazo byabo bizakemuka nta cyo bakoze. Ni abantu babona inshuti mu buryo bworoshye ariko zikanabacikaho vub. Bagira imico ya cyana, kandi ntibaguma ku igitekerezo kimwe bahora bajarajara. Bagira igikundiro kandi utarabamenya uba ubona bafite ibitekerezo bizima, bifite ireme gusa nyine kuko batabigumaho birangira abari babegereye babahunga.

2.Inyicaro ya B

Aba bantu bazwi nk’abanyenzozi. Bagira udushya dutuma bamenyekana cyane, kandi baba bameze nk’umutima muri sosiyete barimo. Bagira urukundo, ni abanyabirori kandi bazi kwemeza inshuti zabo ko ari abizerwa mu bijyanye n’umubano. Bakunda gutembera bibari mu maraso, bumva batabaho badatembera. Nta mwanya bafata wo gutekereza cyane ku cyerekezo bagiye gufata, bakora ibibajemo. Ibyo bituma biborohera guhindura aho batuye, uko bagaragara n’uwo babana nawe. Ibi n’ubwo bikomeye bo kubihindura biraborohera.

3.Inyicaro ya C

Abantu bicara gutya baba bifitiye icyizere gihagije. Mu Kinyarwanda babyita “ Kwicara Kirimwabo” Nta kiba kibihutisha mu byo bakora. Nta mihate myinshi baba bakeneye gushyira mu byo bakora kuko baba bumva ibyinshi byarakenmutse. Ntabwo bita cyane ku guhitamo ibyo bambara. Ntibahangayikishwa nabyo kuko baba bazi ko uko bakwambara kose baberwa. Ukibabona watinya ko baguteza ibibazo kuko ntacyo bitayeho ariko si ko biri. Intege nke zabo ahanini ni ukutabasha kwita ku bintu. Nta mbaraga bagira zo gutinda ku bintu (concentration power)

4.Inyicaro ya D

Aba bantu bazirana n’umuntu utubahiriza igihe.Ni abanyabwenge butangaje. Imbamutima zabo ziba hafi ku buryo bakwemera kwitanga ho igitambo bagamije guhosha amakimbirane. Bigirira isoni bigatuma badakunda kuvugira mu ruhame. Abantu bahitamo kwicara gutya baba bafite ubwenge bukangutse. Iyo batekereje ku cyo bakora ngo bahindure icyerekezo bahita bazamura ikirenge cy’imbere maze bagashinga agatsinsino. Aha nubona umuntu wahisemo kubigenza gutya ujye umenya ko ashikamye ku ntekerezo runaka haba mu bijyanye no kuzifatira icyemezo no kugira icyo akora kitari mu mujyo umwe n’ibyo asanzwemo. Muri make akangukiye impinduka.

5.Inyicaro ya E

Abantu bicara gutya baba bagaragaza ko bageze yo. Nta kibirukansa. Baba bizeye ko buri kintu kiri mu mwanya wacyo kandi ko n’ibitarakemuka bizakemuka igihe cyabyo nikigera. Uyu muntu niba yaramaza gushyingirwa, uzasanga ari wa wundi wafashe umwanya agatera buri ntambwe ikenewe kugira ngo yubake umuryango. Ntabwo waza ngo umusabe gukora ikintu runaka kandi atari igihe cyacyo.

Azabanza ajye ku ishuri, ahige ubumenyi bwose bukenewe, hanyuma ashake akazi, noneho abone gupanga iby’ubukwe. Nta kavuyo bagira. Rimwe na rimwe bajya bamera nk’abatumvira. Kubera ko basa n’abikunda, ni gake bumva abandi noneho ukaba wabafata nk’abatagira ikinyabupofura. Si byo. Icyo baba bakurikiye ni intego biyemeje bityo ntibaba bashaka ubavangira. Barakora cyane bikabafasha kugera ku byo bifuza ariko na none bahorana inyota yo kugera kure. Uko bagaragara hanze ntibaba bashaka ko bigirwa n’abandi, bahoira bashaka ibyabo bwite byihariye. Ibyo rero bibagusha mu kutagira umutekano uhagije . Si uko baba batawufite mu by’ukuri ahubwo ni uko badatuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa