skol
fortebet

M23 yigambye kwica umukoloneli wa FARDC mu mirwano yabereye Kalehe

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano irakomeje hagati y’Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo zifasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zirimo izaturutse mu muryango wa SADC,iNGABO Z’Uburundi,FDLR,Wazalendo n’abacanshuro b’ababazungu , kuri ubu ikaba yaramaze kugera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Nyuma yaho abarwanyi ba M23 bakandagije ibirenge muri teritwari ya Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse bakabasha kwigarurira tumwe mu duce tugize iyi teritwari, kuri ubu imirwano irakomeje, aho M23 ishaka gukomereza mu bindi bice by’iyi teritwari berekeza mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe M23 urigamba kwica umukoloneli wa FARDC witwa Fred Mboyo mu mirwano yabaye kuwa Kane.

Igihugu cya RD Congo cyanze kujya mu biganiro byari byitezwe i Luanda mu gushaka uko amahoro yagaruka mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Aho kwitabira ibi biganiro,Perezida Tshisekedi yerekeje muri Congo Brazzaville mu biganiro na Perezida w’iki gihugu.

Ibisasu byakomeje kuraswa n’ingabo za FARDC mu bice bya Kibilizi ndetse nazo zigambye ko zishe umusirikare ukomeye wa M23 bishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa