skol
fortebet

Burundi: Hatangajwe amakuru mashya kuri gerenade zatewe mu bantu i Bujumbura

Yanditswe: Saturday 11, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi b’Uburundi batangaje ko umubare w’abamaze gukomeretswa na gerenade yatewe kuri gare ya Bujumbura ari 38, harimo 5 bikomeye cyane.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru ava mu bari i Bujumbura abivuga, grenade imwe yatewe ku bagenzi bari batonze umurongo muri iyi gare mu masaha ya saa moya n’igice y’umugoroba wa tariki ya 10 Gicurasi 2024.

Indi yatewe hafi y’ikigo cy’abapolisi bashinzwe kurinda inzego zo mu Burundi, gusa abakomeretse ntabwo bari bagatangajwe.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yaraye yihanganishije abakomerekeye muri iki gitero, ateguza abakigabye ko amaherezo bazafatwa, bagezwe mu butabera.

Yagize ati “Twihanganishije bivuye ku mutima abakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba cyabereye ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura. Bene Burundi, nimukomere, iterabwoba ntiryigeze ritsinda amahoro! Bitinde bitebuke, ababikora bazafatwa, bacirwe urubanza. Imana ni yo nkuru!”

Ku gicamunsi cy’uyu wa 11 Gicurasi 2024, Nkurikiye yatangaje ko mu bantu 38 bakomerekeye muri iki gitero, harimo batanu bakomeretse bikabije. Yasobanuye ko nta n’umwe wapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa