skol
fortebet

Abagore binubiye uko iPhone nshya ingana

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu Bwongereza no muri USA yasabye uruganda rukora telefoni za iPhone ko ryasubiramo iyo rwasohoye mu Cyumweru gishize kuko ngo ari nini cyane mu biganza byabo. Bemeza ko abayikoze bisa n’aho bari bayigeneye abagabo gusa. Iyi telefoni ifite ubutambike buri hagati ya sentimetero 14 na 16.

Sponsored Ad

Umudepite witwa Jess Phillips yabwiye Daily Telegraph ko abagore batishimiye ubunini ba iPhone XS kuko kuyifata mu biganza bibagora.

Ati: “Abakoze iyi telefoni bazayigabanyirize ubunini tubashe kuyikoresha bitatugoye kuko natwe twishyura angana n’ayo abagabo bishyura.”

Undi mugore uri mu muryango uharanira inyungu zabo witwa Caroline Criado Perez avuga ko ubunini bw’iriya telefoni bwatumye ababara mu ngingo z’intoki.

Hari abandi bagore bavuga ko kuba umubare w’abagore bakora mu ruganda rwa Apple ari muto bituma abagabo bahakora bafata ibyemezo bitabereye ibitsina byombi.

Sophie Walker wo mu Bwongereza avuga ko imibare yerekena ko abagore bakora mu ishami ry’uruganda rwa Apple rikorera mu Bwongereza bangana na 24%.

Ati: ” Igihe cyose abagore bazakomeza kuba bake ugereranyije n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo mu nganda zikora ibyuma by’ikoranabuhanga, ibi byuma bizajya bisohoka bidasubiza ibibazo by’abagabo n’abagore ku rwego rumwe.”

iPhone XS ifite umutambike buri hagati ya sentimetero 14 na 16bityo ikaba ari nini muri rusange. Ubu bunini butuma hari abantu bizagora kuyikoresha cyane cyane abagore.

Nubwo ariyo iPhone igezweho kandi ifite ikoranabuhanga rihambaye kurusha izayibanjirije, abagore barinubira ubunini bwayo buzababera inzitizi mu kuyikoresha uko babishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa