skol
fortebet

Abahanga mu mitekerereze ya muntu batangaje ko abantu 40 biyahura buri segonda

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu mitekerereze ya muntu batangaza ikibazo cyo kwiyahura gikwiye kwitabwaho cyane abantu, abantu bagafashwa gukira agahinda n’amarangamutima abaremerera.

Sponsored Ad

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo mu 2016 igaragaza ko abanyarwanda 6.7/100.000 aribo biyahura buri mwaka.

Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa inkuru z’abantu bimanitse mu kagozi n’abakoresha ubundi buryo bakiyambura ubuzima.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo mu mutwe, Prof. Sezibera Vincent,yatangaje ko ubusanzwe umuntu yiyahura yabanje kugira ibitekerezo byo kwiyambura agaciro no kumva ko ahazaza ari habi.

Ati “Ni ikimenyetso cy’uko umuntu atameze neza muri we. Kwiyahura usanga bishamikiye ku ruhurirane rw’ibindi bibazo umuntu aba afite. Hari indwara zo mu mutwe n’izo guhungabana mu marangamutima.”

Prof. Sezibera yavuze ko bibaho iyo umuntu yiyumvamo amarangamutima aganisha ku gahinda, ku guhangayika, ubuzima bushaririye, yihebye cyangwa nta cyizere cy’ejo hazaza.

Kwiyahura birimo ibice bitatu

Mbere y’uko abantu biyahura, habanza intekerezo ziganisha ku kwiyahura, aho umuntu aba agira ati “ubuzima bwanjye bwari bwiza, none ejo hazaza ntacyo ndicyo n’ibindi, uwahitamo kwipfira.”

Intambwe ya kabiri Prof. Sezibera avuga ko ari ugushaka uko kwiyahura byakorwa.

Muri iki gice ngo usanga umuntu atekereza kwitega mu modoka ikamwica, kugura umuti w’imbeba cyangwa gusimbuka ahantu harehare kugira ngo apfe.

Intera ya nyuma ari nayo abantu babona cyane ni ukwiyahura, aho umuntu abikora agapfa cyangwa agatabarwa.

Dr Sezibera ati “Umuntu iyo yatangiye gukira intekerezo zishobora kuganisha ku kwiyambura ubuzima ziba zijyana no kugenda asobanura ko kubaho ntacyo bimaze.”

“Ni uko abantu dukunze kutabitindaho tukabigira urwenya nyamara uwo muntu aba arimo atanga amakuru aganisha ku kwiyahura.”

Mu 2017, Abantu 13 harimo n’umwana w’imyaka 12 bariyahuye mu Majyaruguru.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ya 2017 igaragaza ko abanyarwanda 425 516 bangana na 3.8% aribo bahuye n’ibibazo byo kugira agahinda kenshi mu mwaka ushize.

Abagera ku 76 205 baterwa agahinda n’ibibazo by’ubuzima bikomoka ku ndwara zabaye akarande kuri bo.
Mu bihugu byose, iyi raporo yerekana ko umubare w’abantu babayeho bahangayitse, wiyongereye ku kigero cya 18% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2005.

Dr Sezibera avuga ko abantu bafite indwara zidakira, amakimbirane mu ngo, gutakaza akazi, gupfusha umuvandimwe wakundaga n’ibindi bishobora gutuma umuntu atekereza kwiyahura.

Mu bihugu byateye imbere usanga abiyahura cyane ari urubyiruko kubera kubura icyerekezo cy’ubuzima. Imibare iheruka igaragaza ko muri Amerika abantu 123 biyahura buri munsi.

Prof. Sezibera avuga ko hari abiyahura mu buryo buziguye, aho biyicisha inzara, bakarya ibyo babujijwe n’ibindi byinshi bifuza gupfa vuba.

Abandi bakoresha uburyo butaziguye nko kwiroha mu modoka, kwirasa n’ibindi.

Bafashwa bate kubyigobotora?

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko uwatangiye kwirebera mu ndorerwamo z’ibibi gusa , agomba kuganirizwa yerekwa ibyiza biri mu buzima.

Ngo hari abajya kwa muganga bakabwirwa ko nta ndwara nyamara barwaye agahinda cyangwa izindi zishingiye ku marangamutima.

Dr Sezibera anasaba kurandura amakimbirane mu miryango kuko raporo nyinshi zerekana ko ibibazo bituma abantu biyahura ari ho bikomoka.

OMS igaragaza ko abasaga ibihumbi 800 ku Isi biyahura buri mwaka, bivuze ko 40 biyahura buri segonda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa