skol
fortebet

Abakobwa basigaye baboneza urubyaro kurusha abagore,reba ingaruka ikomeye yo kuboneza urubyaro ukiri umukobwa

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bamwe basigaye bashinga urugo , bagatinda kwibaruka. Impamvu zituma umugore yatinda gusama ni nyinshi ariko igarukwaho cyane ni iy’uko abakobwa bo muri iyi minsi basigaye baboneza urubyaro bagera igihe cyo kubyara, urubyaro rukabura.
Mu minsi ishize nibwo umugore umwe yatwandikiye atugisha inama. Mu butumwa bwe yagiraga ati “ Maze imyaka 5 nshatse ariko nategereje ko mbona urubyaro ndaheba. Nkiri umukobwa nigeze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro imyaka 2 ariko nageze aho (...)

Sponsored Ad

Abakobwa bamwe basigaye bashinga urugo , bagatinda kwibaruka. Impamvu zituma umugore yatinda gusama ni nyinshi ariko igarukwaho cyane ni iy’uko abakobwa bo muri iyi minsi basigaye baboneza urubyaro bagera igihe cyo kubyara, urubyaro rukabura.

Mu minsi ishize nibwo umugore umwe yatwandikiye atugisha inama. Mu butumwa bwe yagiraga ati “ Maze imyaka 5 nshatse ariko nategereje ko mbona urubyaro ndaheba. Nkiri umukobwa nigeze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro imyaka 2 ariko nageze aho ndabihagarika. Ese yaba ari imwe mu mpamvu ituma ntabyara? Nabiganirije inshuti yanjye nizera ko itamvamo insobanurira ko kuba narakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro hakiri kare aribyo byabiteye. Umugabo wanjye amaze kurambirwa kuba tutabasha kwibaruka. Muzambarize muganga ese, iyo yaba ari impamvu yatumye ntasama?Murakoze.”

Abakobwa benshi hanze aha ngo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kurusha abagore

Mbere y’uko tumubariza muganga, twabanje kubaza abantu banyuranye niba koko ibi bintu bibaho ko abakobwa nabo basigaye baboneza urubyaro mu rwego rwo kudasama. Benshi mu bo twaganiriye bahererete mu Mujyiwa Kigali baduhamirije ko byeze kandi abakobwa benshi babikoresha. Uwitwa Aimable uri mu kigero cy’imyaka 28 yagize ati “ Ibyo ni ibintu bisanzwe kandi bikoreshwa n’abakobwa benshi hanze aha banga kuba basama. Inda niyo isigaye ari ikibazo kuribo, Sida ntibakiyitinya. Benshi mu bakobwa hanze aha barasamabana kandi nta n’agakingirizo bakozwa, ariko se impamvu badasama wowe ntiwigeze uyibazaho?”.

Umugore ubyaye kane na we ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro yabiduhamirije agira ati “ Abakobwa basigaye baboneza urubyaro kurusha abagore. Tujya tuhahurira cyangwa se bagatuma abandi bagore ibinini byo kuboneza urubyaro uretse ko hari n’abiyizira rwose,uretse ko mbona biba ari ukwihemukira kuko baba baboneza urubyaro bataranabona, hari abarushinga bakarubura burundu.”

Igisubizo cya muganga

Ntitwahagarariye aho , twagiye kwa muganga umwe uvura indwara z’abagore muri Kigali aduha bimwe mu bisobanuro ariko adusaba kudatangaza amazina ye. Yagize ati “ Impamvu zitera umugore gutinda gusama ni nyinshi zinyuranye habamo n’uburwayi, bisaba ko ufite ikibazo agana umuganga akamusuzuma n’uwo bashakanye, hanyuma bakareba ikibitera.”

Ku kibazo cy’abakobwa baboneza urubyaro batararushiga yagize ati “ Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bugira ingaruka zinyuranye bitewe n’umubiri w’umuntu ubukoresha. Abakobwa bemerewe gukoresha buriya buryo nabo, nta tegeko ribihana ariko bigira ingaruka. Impamvu iriya miti, ihagarika uburyo umubiri wari usanzwe ukora, iyo uyikoresheje igihe bigira ingaruka ku mubiri kuko imisemburo yo mu mubiri, udusabo tw’intangangore biba bikora nabi. Uwabikoresheje ashobora gutinda gusama ariko umubiri ukazagera igihe ugasubirana, ugasubira ku murongo akaba yasama uretse ko hari n’igihe bishoboka ko byakwanga burundu bitewe n’uko uwabikoresheje yabikoresheje igihe kinini hanyuma imyanya imwe n’imwe ituma asama ikangirika.”

Nawe niba ufite ikibazo ushaka ko tuzakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

Ibitekerezo

  • nibabireke ababoneza rwose batarabyara ni bibi nabagore tubikora kubera kubura uko tugira ngo tutabyaragura ariko si byiza namba.

    nzi abakobwa benshi baribarayigiyemo barubatse ariko bategereje urubyaro baraheba. sida ntarikibazo ubu undwa zirikwica cyane hano numuvuduko wamaraso ; kanseri; umutima na bya duyabete izo nizo zirikumara abantu sida ntakibazo rwose

    @Kiki izo nazo ntizikiri ikibazo kuko ubu habonetse imiti y’abashinwa ivura indwara zitandukanye harimi umuvuduko w’amaraso (hypertension), diabete, imitsi, umugongo, hepatite ndtse n’abagira ubushake buke bwo gutera akabariro n’izindi. Uwaba afite ikibazo ry’uburwayi ubwo aribwo bwose yahamagara 0788449901/ 0728449902 kuko nanjye bafashije mama arwaye umugongo none ubu yarakize nta kibazo

    Mana weeee! Ndababaye! Ariko kuki abantu badatinya ubusambanyi? Erega ni icyaha! Ikindi kandi turetse no Kubirebera mu ndorerwamo y’iyobokamana gusambana ni ukwitesha agaciro. Ariko twagarutse Ku muco wacu wa kera WO kurinda ubusugi n’ubumanzi ko ari byiza!

    Abakobwa babireke, ababyeyi bahiitemo uburyo bwa komeza.

    Abakobwa babireke, abashakanye bagane uburyo bwa kamere budasaba inshinge n, ibikoresho ni mubusugire bw, ingo. Bariza aha:0783050173.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa