skol
fortebet

Abakobwa benshi bashyingirwa muri iki gihe abana ba mbere babyaye baba ari ab’abasore bakundanaga[UBUHAMYA]

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yandikiye Umuryango abinyujije kuri E-mail atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ari nabyo ashingiraho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana ba mbere babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe gusezeranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.
Umusore twahaye izina rya Nkundimfura avuga ko yakundanye n’umukobwa yita mwiza cyane Ngabire, ariko kubera ko uyu musore atari afite (...)

Sponsored Ad

Umusore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yandikiye Umuryango abinyujije kuri E-mail atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ari nabyo ashingiraho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana ba mbere babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe gusezeranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.

Umusore twahaye izina rya Nkundimfura avuga ko yakundanye n’umukobwa yita mwiza cyane Ngabire, ariko kubera ko uyu musore atari afite gahunda yo gushyira mu mago [kurongora] n’ubushobozi bwe bukaba butaratangaga icyizere kuri Ngabire,umukobwa yahise yemerera undi musore wari waramusabye kumubera fiyansi kuko we yari afite gahunda zihamye kandi zihuse.

Mu by’ukuri uyu mukobwa uwo yakundaga ni Nkundimfura kuko bakundanye kuva biga mu mashuri yisumbuye ndetse banageze muri kaminuza bakomeza gukundana n’ubwo batize kaminuza ahantuhamwe. Umwe yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda undi yiga mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali-KIE; umukobwa akaba arangije amashuri uyu mwaka ariko umusore we yadindiyeho umwaka umwe azarangiza umwaka utaha.

Uyu mukobwa Ngabire amaze kubona umuhungu adafite gahunda ya hafi kandi atararangiza n’amashuri ,yahise apanga ubukwe n’undi musore ndetse na Nkundimfura arabimwemerera kuko yabuze uko agira.

Nkundimfura ati: “sha niwe mukobwa mu buzima nakunze,yanyigishije gukunda anyereka uko urukundo rusa, iyo nshaka nari kumwangira kurongorwa n’uriya mutipe kandi akabyemera ariko nanjye nabonye ntamwizeza ibyo bamwizezaga”.

Ngabire akimara kwemerera undi musore kuzabana nawe ngo byabaye ibibazo bikomeye kuko yamaze igihe asa n’urwaye. Nkundimfura ati: “mu by’ukuri umukobwa akimara kwemerera umujama [djama]ntiyaserebuye nk’uko abandi bigenda ahubwo yahise aza iwanjye turararana nawe urabyumva... akajya arira, akitsa imitima, ndakubwiye ngo yageze ku gihe cy’ubukwe bwe nta byishimo”.

Kimwe mu byatumye Nkundimfura adashaka gukomeza Ngabire ngo bakomezanye mu rukundo nk’uko bari babisezeranye bakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’urukundo rwabo rugakomeza igihe kirekire, ngo ni inshuti ze. Avuga ko ibyo yakoze atigeze mu by’ukuri abyikoresha ahubwo ngo yaganjwe n’ibitekerezo by’abandi, ibye yemeraga kandi yanagenderagaho arabisuzugura.

Nkundimfura mu kwicuza kwinshi ati: “sha namenye akamaro ke agiye. Sinumviye umutimanama wanjye ahubwo naganjwe n’ibitekerezo bya bagenzi banjye, nabagishije inama ko umukobwa ashaka kurongorwa bamwe barambwira ngo nimureke agende siwe Kampara ngo nimureke ndebe n’uko abandi bakobwa bameze, ariko umukobwa yari umwe imbere yanjye, sindabona undi nkawe. Nakoze ikosa ariko nyine byarenze ihaniro”.

Igitangaje muri iyi nkuru ya Nkundimfura na Ngabire ngo ni uko mu ijoro rishyira ku munsi w’ubukwe, ubwo ni ku muhuro wabereye iwabo w’umukobwa, umusore yarawitabiriye ndetse akabyina cyane, nyuma aza no kubyinana n’umukobwa ariko ngo umukobwa amarira yari yose. Muri iryo joro mu masaha akuze umukobwa yaje kwisabira umuhungu ko yataha noneho umukobwa nawe akaza
amukurikiye bakajya kurarana mu nyito umusore we yita “gusezera”. Ati: “umukobwa we yaranyibwiriye ngo nintahe araje mu kanya ansezere,twarararanye kugeza mu gitondo! Yahavuye agiye mu gusabwa”. Yongeraho ati: “cyakoze mu bukwe bwe twakubitanaga amaso nkumva sinzi uko meze”.

Ibyo byose byabaga, umugabo w’isezerano ntabwo yigeze amenya ngo biranashoboka ko atazabimenya. Nyuma y’igihe gito cyane umukobwa nako umugore akirongorwa, yahise asanga atwite ariko nawe ubwe avuga ko atazi se w’umwana ariko amahirwe menshi ayaha Nkundimfura. Umusore yagize ati:“umukobwa jye yambwiye ko akeka ko inda atwite Atari iy’umugabo we, ahubwo ko ari iyanjye ariko yaranyihanangirije ngo nimbona n’umwana avutse asa nanjye nzikarume [nzaceceke] kugeza ubuzima bwanjye bwose kandi anansaba kumucikaho burundu kugirango abashe kunyikuramo burundu”.

Nyuma yo kubwira abantu batandukanye by’umwihariko inshuti ze, ngo yaje gusanga atari we wenyine wagize aya mateka kuko ngo abasore benshi bakoze iki yita umuhango wo gusezera ku mukobwa mwakundanaga ugiye kurongorwa n’undi. Icyo avuga kibabaje yifuza ko kitamubaho ngo ni uko aba bakobwa banga kuryamana n’abo bagiye kurushinga bitwaje ko igihe cy’ubukwe kitaragera nyamara bakaryamana n’abasore bakundanaga kandi akenshi ngo abenshi bisabira aba basore ko bifuza kuzabyara umwana w’imfura wabo.

-Ese koko ibi bintu byaba bibaho?
- Wowe se ubyumva ute?

NB: AMAZINA NKUNDIMFURA NA NGABIRE SIYO MAZINA YABO BWITE AHUBWO NI AYO BAHAWE KUBERA IMPAMVU Z’UMUTEKANO WABO.

NAWE NIBA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA SE HARI UBUHAMYA BW’URUKUNDO WIFUZA GUSANGIZA ABANYARWANDA WATWANDIKIRA KURI E-MAIL IKURIKIRA:[email protected]

Ibitekerezo

  • ibyo bireze kabisa, niyo mutabyaranye uwambere uwakabiri aza ari uwawe cgw ugafatanya nanyirawe kuzajya mutera akabariro

    yes ,bibaho nubwo Atari byiza

    Yebaba data weee!!! Ariko abakobwa bubu ni abahemu weee!!! Ku izina ry’Imana sinaca umugabo wanjye cg fiance wanjye inyuma!! Bimbayeho ko ndyamana n’umuhungu dukundana ubwo dutandukanye namureka burundu yo kanywa amazi!! Mbega guhemuka wee!! Ndimo ndatekereza umugabo warongoye uyu mukobwa agahinda kakanyica pe!! Basore mwihangane

    Muvuze ibyo gusa ariko kandi uwabereka umubare w’abakobwa basigaye baterwa inda mu minsi mikuru ya Noheli mu kiswe" Kurya Noheli" mwakumirwa!

    Nanjye hari uwansabye uwa kabiri ndamuhakanira nshimira umukobwa ntaza kuvuga izina wan=mfashije kungira inama naho ubundi byari kuba

    Urubariro ruhambiriwe n’abagabo babiri rwazasenyuka ubwo ??? Ruba ruzirikishije imikwege mba ndoga Nyirarunyonga !!

    ariko kuki mu rwanda batazana amavuriro apima ADN impamvu ino mu mahanga ndavuga mubihugu byateye imbere nka USa A na canada AdDN ipimwa umwana akivuka rwose papa ataha azi neza uko byifashe naho iwacu uwazikoresha yasanga atunze nka 4 batari be kubera umuco wo gucana inyuma

    Umva basore mubuzima ndabasaba ngo umusore wese utararongora nuramuka wumvise cg ubonye umukobwa uri Vierge ntazagucike kuko iyo urongoye umukobwa w’Isugi uba utomboye bikomeye kuko niyo byazagera nyuma akaba yaguca inyuma aba abikoze bitewe nimpamvu wenda zitamuturutseho cg se wenda zaturutse kumugabo we, urugero: wenda umugore yaragiye kwiga hanze akamarayo igihe kinini umubiri ukamunanira kwihangana, umugabo atamwitaho cg atamukunda, .......

    ibyo bintu ntago ari amakabyankuru najye nabitangira ubuhamya.
    umukobwa yararanye numuhungu bakundanaga ari kumubwira uburyo agiye kurongorwa nundi ataruko amwanze ahubwo kubera ubushobozi buke bwuwo bakundanaga. true story kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa