skol
Kigali
startimes

Aflatoxins:Uburozi bukomeye ku mubiri

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 6 October 2020 Yasuwe: 1698

Aflatoxins ni itsinda ry’uburozi (toxins) bukomeye bukorwa na mikorobe zo mu bwoko bw’imiyege (fungi), bukaba buboneka mu bihingwa bitandukanye cyane cyane; ubunyobwa, ibigori n’ipamba.


Ushobora kuba warabonye ibigori, ubunyobwa cg se izindi mbuto zibitswe igihe kirekire zigatangira kuzana ibintu bimeze nk’ubwoya; icyo benshi bita uruhumbu.

Uru ruhumbu nirwo aflatoxins, rukunze kuboneka cyane cyane ahantu humutse kandi hashyushye. Imiyege ikora ubu burozi yibasira ibihingwa mu gihe cy’ihinga, isarura, ndetse no mu gihe bihunitse (storage).

Aflatoxins yaba igera mu bantu ite?

Ubu burozi bwinjira mu mubiri w’umuntu igihe uriye bimwe mu bihingwa twavuze byamaze kwibasirwa nabwo. Byaragaragaye ko n’amatungo agaburirwa ibi bihingwa bihumanye, kimwe n’ibiyakomokaho, nabyo iyo ubiriye cg unyweye amata ushobora kwinjiza aflatoxins mu mubiri.

Ku bahinzi n’aborozi bo bashobora no kwandura nyuma yo guhumeka umwuka w’ibi bihingwa byanduye.

Ese ni izihe ngaruka aflatoxins itera ku muntu?

Uko umubiri ugenda winjiramo aflatoxins nyinshi byongera ku rugero rwo hejuru ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, bwangiza bikomeye umwijima.

Ubushakashatsi bwerekana ko kanseri y’umwijima iri kwiyongera ku rugero rwo hejuru mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ahanini bitewe n’uko abatuye ibi bihugu, bimwe mu biryo by’ibanze bya buri munsi (ibigori, ubunyobwa) byanduye ubu burozi cyane.

Iyi kanseri yiganje mu bihugu biri gutera imbere kurusha ibyateye imbere

Ubu burozi kandi bwangiza bikomeye akaremangingo fatizo (ADN cg DNA), bikaba byatera kubyara abana bafite ubusembwa/ubumuga (birth defects).

Bugabanya cyane ubudahangarwa bw’umubiri, bityo indwara zizahaza umubiri (nk’igituntu na HIV) zikaba zakwibasira cyane

Bufite kandi ubukana bwo gutera ibibazo bikomeye; nko kugwingira by’abana bato, kuvukana ibiro bidashyitse no kugabanuka kw’ubwirinzi bw’imibiri yabo.

Aflatoxins wayirinda ute?

Mu rwego rwo kwirinda ubu burozi, ushobora;

- Kwirinda kugura ibyo kurya bubonekamo cyane (nk’ubunyobwa n’ibigori) bimaze igihe kirekire mu bubiko

- Mu bihugu byacu aho bigoye kumenya neza igihe ibintu bimaze mu bubiko, ni ngombwa kugabanya kurya ibyo ubu burozi bukunze kubonekamo (nk’ubunyobwa n’ifu yabwo, kawunga n’ubundi buryo bwose ibigori bitegurwamo).

Uburyo bukoreshwa mu guhunika ibigori ngo bitibasirwa na aflatoxins (Ifoto: Imvaho Nshya)

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bari kwigira hamwe uburyo bwo kurwanya ubu burozi mu biribwa nkenerwa mu buzima bw’abaturage benshi mu batuye ibi bihugu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2358 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 5877 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 6898 0

Reba impamvu 8 abagabo batanga zituma bikundira abagore bafite ibibuno...

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsina...
22 November 2020 Yasuwe: 3689 0

Reba ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini

Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe...
21 November 2020 Yasuwe: 11668 1

Imbwa isa n’umuntu yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Imbwa yitwa Nori ikomeje gutangarirwa cyane n’abayibonye bose kubera...
21 November 2020 Yasuwe: 3130 0