skol
fortebet

Agatsiko k’insoresore kivuganye umupolisi nyuma yo kwica mugenzi wabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Agatsiko k’insoresore kivuganye umupolisi nyuma yo kwica mugenzi wabo
- Abaturage bakomeje kwinubira imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bapolisi ba Nigeria babahohotera
- Umupolisi yishe umuturage ariko ibyo bagenzi ba nyakwigendera bamukoreye ni agahomamunwa
- Muri Nigeria, umupolisi wo mu gace ka Imo, yishe umusore amurashe

Sponsored Ad

Muri Nigeria, umupolisi wo mu gace ka Imo, yishe umusore amurashe, ariko bagenzi b’uyu musore ntibyaboroheye kubyakira kubera umuginya mwinshi n’uburakari kuko habise bagerageza guhorera mwenewabo.

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kuvugwa no kugaragara ibikorwa by’urugomo aho usanga abantu bishe bagenzi babo, abana bato bagashimutwa ndetse bamwe bakanicwa. Kuri iyi nshuro rero mu gace ka Imo, haravugwa inkuru y’umupolisi wishe umusore, bagenzi be na bo bagahita bamwivugana bamuteye amabuye.

Mu kababaro kenshi, mushiki w’umusore wishwe n’uyu mupolisi, abinyujije kuru rukuta rwe rwa facebook, yagaragaje akababaro gakabije, anenga polisi yabo ku byo iri kubakorera bya kinyamaswa aho kubabera inshuti za hafi nk’uko byakagombye kumera.

Uyu mugore witwa Felicia, utuye mu gace ka Owerri, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:" Musaza wanjye utari ufite icyaha na kimwe ashinjwa na we yishwe n’urugomo rukomeje gukorwa na polisi ya Nigeria ku munsi w’ejo. Igihugu, aho rubanda rugufi rutarinzwe. N’ubwo bwose agatsiko kari kumwe na musaza wanjye kihoreye nk’uko bigaragara umupolisi yishe akaba aryamye iruhande rwa musaza wanjye. Gusa kuba nawe yishwe ntawe bigomba kubazwa kuko niwe wabyikururiye."

Akomeza agira ati:" Ntibitunyuze na gato. Ubuzima bw’abavandimwe bacu burahenze cyane kuruta ibi. Kuki biri gukorwa n’abapolisi, bagakwiye kuba ari inshuti zacu. Mr Kingsley Aguguo uruhukire mu mahoro."

Magingo aya polisi y’iki gihugu ntacyo irabitangazaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa