skol
fortebet

“Aho kuba umukiristo mubi wahakana Imana” Papa Francis

Yanditswe: Monday 27, Feb 2017

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa Francis yakomoje ku bakiristo biyoberanya bakiyita abakirisitu kandi banyunyuza abaturage, bakanakora ubushabitsi burimo uburiganya avuga umuntu ukora ibisa bityo adakwiye kwiyita umukiristo.
Nk’ uko Radio Vatican yabitangaje ibi Papa Francis yabivuze ku Kane w’ icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2017 mu misa ya mugitondo ahitwa Casa Santa Marta mu mujyi wa Lome.
Umushumba mukuru wa Kiliziya ku Isi yavuze ko abakiristu benshi (...)

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa Francis yakomoje ku bakiristo biyoberanya bakiyita abakirisitu kandi banyunyuza abaturage, bakanakora ubushabitsi burimo uburiganya avuga umuntu ukora ibisa bityo adakwiye kwiyita umukiristo.

Nk’ uko Radio Vatican yabitangaje ibi Papa Francis yabivuze ku Kane w’ icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2017 mu misa ya mugitondo ahitwa Casa Santa Marta mu mujyi wa Lome.

Umushumba mukuru wa Kiliziya ku Isi yavuze ko abakiristu benshi biyoberanya avuga aho kwiyoberanya ikiruta ari uko waba umuhakanyi uhakana Imana.

Yagize ati “Niba uri umukirisitu ukaba unyunyuza rubanda, wiyoberanya, ukora ubushabitsi burimo uburiganya ikiruta ni uko utakwiyita umukirisitu”

Yunzemo ati “Hari abakiristu benshi bameze gutyo, bakandamiza abandi, ndibwira ko mujya mubyumva mu baturanyi banyu. Niba uri umukatolike ukaba umeze uko ikiruta ni uko waba umuhakanyi, kuko ibyo ni ishyano”

Papa Francis yakomeje agira ati “Ni ishyano kuvuga ibintu rukana warangiza ugakora ibihabanye n’ ibyo uvuga”

Papa Francis yatanze urugero rw’ umukoresha ufata igihe akajya gufata akaruhuko ku musenyi abakozi br babayeho nabi.

Yifashishije ijambo ry’ Imana riboneka muri Mariko Papa Francis yagize ati “ Yesu yabivuze neza, warohama aho kugira ngo utezae abandi gukora icyaha”

Umushumba mukuru wa kiliziya yavuze ko umuntu wese wigisha abandi gukora ibibi ari umukozi wa Shitani.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko Papa Francis avuga ko umukiristu mubi arutwa n’ umuhakanyi atari uko yari ashyigikiye abahakanyi ahubwo ngo yabivuze agamije kurinda umukumbi.

Papa yongeyeho ati “Tekereza umukiristu muzima uzakomanga ku muryango w’ ijuru avuga ati “ Mwami ndi hano! …Najyaga gusenga, nabaye hafi yawe, ndi muri uyu muryango! Ibi byose narabikoze, ntiwibuka n’ amaturo natangaga!”

Papa Francis avuga ko Yesu azabasubiza ati “ Yego, ndabyibuka, n’ amaturo ndayibuka, ariko byose byabaga byanduye, wabaga wabyibye mu bakene”

Muri icyo gitambo cya missa Papa Francis yakebuye abarya ruswa, abayitanga, n’ abakora ubucuruzi butemewe(Fraude) avuga ko abakora ibyo badakwiye kwiyita abakiristu.

Iby’ ingenzi wamenya kuri Papa Francis

Papa Francis ni umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi wa 266, ni umunya Argentine w’ imyaka 80 y’ amavuko afite uburebure bwa metero 1,76. Yatorewe izi nshingano tariki 13 Werurwe 2013 asimbuye Benedict XVI weguye kuri uyu mwanya tariki 28 Gashyantare 2013.


Benedict XVI weguye tariki 28 Gashyantare 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa