skol
Kigali
startimes

Amafi afite byinshi yihariye mu kutugirira akamaro

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 26 September 2020 Yasuwe: 1340

Nubwo tuyashyira hamwe n’inyama ariko amafi ni ibyokurya byihariye dore ko afite byinshi atandukaniyeho n’inyama z’amatungo abagwa, kuko akenshi zo ziribwa nyuma yo kumishwa, ndetse n’izitumishijwemu buryo bwabugenewe abaziteka babanza kuzikaza ku buryo zisa n’izishizemo amazi.


Amafi ni ibyo kurya usanga henshi dore ko n’abatabasha kurya inyama kubera ubwivumbure zibatera, hari igihe amafi bayarya nubwo nayo hari abo atera ubwivumbure. Kuva ku munopfu wazo, kugera ku mavuta akurwa muri zimwe, zaba izikurwa mu byuzi cyangwa izirobwa mu mazi magari, ifi ni ibyokurya bifitiye akamaro kanini umubiri wacu.

Kugeza ubu habarurwa amoko agera kuri 32000 ku isi yose gusa siko yose aribwa ahubwo haribwamo amoko macye, ndetse hari n’aribwa ariko atemerewe bamwe nk’abana n’abagore batwite.

Intungamubiri

Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.

Akamaro ku buzima

Akamaro k’amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w’uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:

- Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
- Afasha mu guhangana n’uburwayi bunyuranye bw’umwijima
- Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
- Afasha mu mikorere y’ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
- Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
- Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n’ubudahangarwa
- Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n’imikorere mibi y’imvubura ikora insulin
- Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
- Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
- Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
- Aringaniza umuvuduko w’amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z’umutima zinyuranye
- Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
- Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
- Arinda kanseri zinyuranye
- Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana

Icyitonderwa

- Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n’abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.

- Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n’afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije

SOURCE: UMUTIHEALTH

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2255 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 5479 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 6537 0

Reba impamvu 8 abagabo batanga zituma bikundira abagore bafite ibibuno...

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsina...
22 November 2020 Yasuwe: 3539 0

Reba ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini

Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe...
21 November 2020 Yasuwe: 11614 1

Imbwa isa n’umuntu yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Imbwa yitwa Nori ikomeje gutangarirwa cyane n’abayibonye bose kubera...
21 November 2020 Yasuwe: 2976 0