Kigali

Amafoyo yakunzwe : Perezida Kagame yagaragaye bwa mbere yambaye Ne (Bow Tie )

Opinion   Yanditswe na: Muhire Jason 23 April 2018 Yasuwe: 12303

Mu mafoto yakunzwe turasangamo agaragaza Perezida Paul Kagame yambaye Ne , Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 92 , Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriwe ku meza imwe n’ Umwamikazi w’ Ubwongereza Queen Elizabeth ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, aha niho yagaragaye ya mbaye ne ibintu abantu batamunyereyeho.




Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru yo kwizihiza imyaka 92 amaze ku isi ,ibirori byabereye mu mujyi wa London mu nyubako izwi cyane kandi ikoreshwa n’abakomeye ya Royal Arbet Hall ,umuhango witabiriwe n’abahanzi ,abacuranzi ,ndetse n’amakorari hiyongeyeho n’ibyamamare bikina filimi bari muri ibyo birori.



Umwamikazi Queen Elizabeth yaraherekejwe n’abo mu muryango we barimo, Meghan Markle, Prince Harry, Prince William, Prince Charles, Camilla Bowles. Mu bahanzi bari muri ibyo birori harimo abahanzi bakunzwe hambere barimo Craig David, Shaggy, Kylie Minogue, Sting, Shawn Mendes n’abandi.







Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka muri shampiyona y’u Bwongereza “PFA Player of the Year”, ahize Kevin De Bruyne wa Manchester City wahabwaga amahirwe menshi yo kugitwara.


Ku isabukuru ya Mbabazi Shadia ubusanzwe uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga yayizihije asangira n’abana bato ndetse n’ababyeyi babo ,aya mafoto akaba ari amwe muyakoze bamwe ku mutima kubera igikorwa kiza yakoze.





Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Musafiri

    Ntabwo bandika ngo " Ne"! Ni "noeud". Ariko mwagiye mugaragaza ko mwize mugakoresha dictionary!!

    4 weeks ago

Inzindi nkuru

Menya impamvu utari uzi ngo zaba arizo zituma abakobwa b’iki gihe bikundira...

Urukundo ni ikintu kigira aho kiva ndetse n’icyatumye kibaho cyane cyane...
21 May 2018 Yasuwe: 1037 0

Pasteri Robert Kayanja ngo yaba ari umutinganyi, dore urutonde rw’abandi...

Muri Uganda kimwe no mu bindi bihugu bituyemo abantu bakurikiranira hafi...
19 May 2018 Yasuwe: 8828 1

Mu mafoto reba urutonde rw’ibintu bigaragara nk’aho bitangaje ugereranyije...

Ibintu bigaragara nk’aho bitangaje ugereranyije n’imitekerereze ya muntu...
18 May 2018 Yasuwe: 5480 0

Ikintu cyose umuntu ashobora gutekereza no kugikora yabishobora...

Abahanga mu by’ imitekererezo ya muntu bemeza ko mu bahanga bose babayeho...
15 May 2018 Yasuwe: 1216 0

Birababaje: Abatumirwa 3 bapfiriye mu mpanuka baherekeje abageni mu bukwe...

Muri Nigeria haravugwa inkuru y’impanuka yahitanye abatumirwa batatu bari...
15 May 2018 Yasuwe: 4556 0

Havumbuwe umukobwa witwazaga amafaranga menshi afite akanduza SIDA...

Hari hashize igihe kitari gito mu mugi wa Kampala ho muri Uganda, umukobwa...
13 May 2018 Yasuwe: 10109 1