skol
fortebet

Bishop Rugagi yerekeje i Burayi aho agiye gukorerayo ibitangaza birimo kuzura abapfuye

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church), ni umuvugabutumwa utavugwaho rumwe n’Abanyarwanda batandukanye akenshi bigendeye ku kuba ibitangaza bibera mu itorero rye n’ibindi avuga ko ashoboye birimo no kuzura abapfuye, ari ibintu biteza impaka cyane muri rubanda. Ubu ariko, ibi bitangaza byose ngo agiye kubigaragariza n’Abanyarwanda batuye i Burayi.
Bishop Rugagi yerekeje ku mugabane w’u Burayi ayo yavuze ko ibyo basanzwe babona mu binyamakuru no ku (...)

Sponsored Ad

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church), ni umuvugabutumwa utavugwaho rumwe n’Abanyarwanda batandukanye akenshi bigendeye ku kuba ibitangaza bibera mu itorero rye n’ibindi avuga ko ashoboye birimo no kuzura abapfuye, ari ibintu biteza impaka cyane muri rubanda. Ubu ariko, ibi bitangaza byose ngo agiye kubigaragariza n’Abanyarwanda batuye i Burayi.

Bishop Rugagi yerekeje ku mugabane w’u Burayi ayo yavuze ko ibyo basanzwe babona mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nabo agiye kubibereka n’amaso yabo. Ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Kanombe agiye guhaguruka ngo ajye i Burayi, Bishop Rugagi yavuze ko urugendo rwe amaze igihe kirekire arusengera kandi n’ubu akaba agikomeje ngo azarugirireho umugisha Abanyarwanda baba i Burayi n’abandi bahatuye bazitabira ibiterane by’amasengesho azakora, bazabone ukuboko kw’Imana.

Bishop Rugagi bamwe bakunze kuvuga ko yaba akoreshwa n’imbaraga za Satani ndetse ko yaba yarakuye imbaraga muri Nigeria, aherutse kubigarukaho agaragaza ko ababivuga bibeshya. Yagize ati : "Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani ! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi Satani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo akabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu akabishyurira, ababuze urubyaro akabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita ? Uwo ntiyaba ari satani ndabarahiye."

Bishop Rugagi yahise agaruka ku bavuga ko yahashye imbaraga muri Nigeria, nabyo asa n’ubutera utwatsi agira ati : "Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo."

Uyu muvugabutumwa avuga ko Imana akorera kandi imukoreramo ishobora kumubashisha gukora ibitangaza bikomeye, kuko ngo uretse gusengera abarwaye SIDA bagakira, abagenda n’imbago bakazita bakigenza n’ibindi, ngo agiye kujya anasengera abapfuye bakazuka bakongera kubaho.

Ibitekerezo

  • Bahite bamufatira kukibuga cyindege bamufunge.

    Hari ibintu 2 nshaka kwibariza Bishop RUGAGI. Ikibazo cya mbere:Muli Matayo 10:8,havuga ngo "Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.’IKIBAZO ni iki:"Muli iri somo,imana idusaba kuyikorera "ku buntu".Kuki wowe RUGAGI iyo ukora ibyo wita IBITANGAZA,kuki usaba abantu amafaranga?? Urugero,uherutse kwaka abantu amafaranga mu ruhame,ubabwira ngo urabasengera babone amazu ya Etage ndetse n’imodoka za V8.Iyo Abigishwa ba YESU wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-19.
    Dore IKIBAZO cya 2: Wowe Bishop RUGAGI wabwiye abantu ko uzajya KUZURA abantu muli CHK na FAISAL,kugirango utwereke ko watumwe n’imana.Kuki utari wabikora?? Ntegereje IGISUBIZO cyanyu.MERCI.MBABAZI John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa