skol
fortebet

Bitunguranye Amerika yisanze k’urutonde rw’ibihugu bifite abantu b’injiji ku isi

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na bimwe mu bihugu by’ibikomerezwa ku isi byashyizwe ku rutonde rw’ibihugu bifite abantu benshi batazi ibyerekeranye n’umuco ndetse na sosiyete ubwabo batuyemo.

Sponsored Ad

Ni ubushakashatsi bwakoze n’ikigo ’Ipsos MORI’, cyavuganye n’abantu bangana na 27,250 bari hagati y’imyaka 16 na 64 y’amavuko, baturuka mu bihugu bitandukanye. Ubu bushakashatis bwamaze hafi amezi atatu, Kuva mu kwezi kwa 9 kugeza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Mu bibazo byari byateguwe, aba baturage bagombaga kubazwa harimo: Ubumenyi by’abaturage ku buzima bwa buri munsi bw’Igihugu cyabo, ni ukuvuga ubumenyi bafite ku mibereyo y’Igihugu mu by’ubukungu na gahunda zose z’Igihugu muri rusange.

Ikinyamakuru The independent cyo cyavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage bakomoka mu bihugu bigera kuri 40. Kuburyo muri buri gihugu habazwaga abaturage bari hagati ya 500 n’1000.

Ababajijwe bose bagiye bahuriye ku ngingo zimwe zirimo, kureba ibyo bazi k’umuco na sosiyete yabo, ibyo bazi ku buzima, niba hari icyo bazi ku myemerere y’idini ya Isilamu nk’idini ikunda kumvikana cyane ndetse n’ibyo baba bazi ku mibereho ya buri munsi ya bagenzi babo.

Amerika n’Ubushinwa biri mu bihugu bivuga rikumvikana. Byatangaje abantu kubona nabo bari kuri uru rutonde rw’Ibihugu bifite injijI, aho bisanze bari kumwe n’igihugu cya Malaysia kikiri inyuma mu iterambere.

Urutonde rw’uyu mwaka: Ubushinwa, Taiwan, South Africa, USA, Brazil, Thailand, Singapore, Turkey, Indonesia, Mexico, Canada, Montenegro, Russia, Serbia, Philippines, Hong Kong, Israel, Denmark, Argentina, France, Vietnam, Peru, Espagne, Chile, Hungary, Japon, Belgium, Poland, Colombia, Sweden, Norway, Italy,Germany, Australia, Malaysia, Czech Republic, Koreya y’Epfo, England, Holland.

Mu mwaka wa 2015, Mexico yari iyoboye urutonde:

Mexico, India, Brazil, Peru, New Zealand, Colombia, Belgium, South Africa, Argentina, Italy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa