skol
fortebet

Byari amarira gusa ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko y’umukecuru ushaje kurusha abandi ku isi wavuze ko arambiwe kubaho

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umurusiyakazi wagaragajwe ko ariwe ukuze kurusha abandi kw’isi yifuzaga kuzapfa akiri muto nyuma y’uko yizihiza isabukuru y’imyaka 129 amaze abayeho.
Uyu mugore witwa Koku Istambulova ntiyigeze ngo abaho yishimye mu buzima bwe, kandi ngo nta nigitekerezo yari afitekuba azamara igihe kingana gutya kw’Isi , doreko yanifuzaga kuba yapfa akiri muto bitewe n’ubuzima yaciyemo.
Koku wavuzeko kuramba ari igisubizo cy’Imana ngo ibyaribyo byose we abona ari ibihano mu mwanya wo kubyita impano.
Aba (...)

Aba Rusiya nabo ubwabo bemezako Koku koko afite iyi myaka y’ubukure yanatumye aba umuntu ukuze kurusha abandi kuri iyi si.

Koku wo mu giturage Bratskoye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’ubu Rusiya yizihije iyi sabukuru mu ntangiriro z’uku kwezi ari kumwe n’abana be bakuru 6 ndetse n’abuzukuru 16.

Yagize ati” Mbona abandi barya ibyuzuyemo intungamubiri , bakora imyitozo ngorora mubiri muri gihe, nta gitekerezo mbifiteho kuba naba mbayeho igihe kirekire”

Yakomeje avuga ati “ ni imirimo y’Imana njye ntacyo nakoze ngo bigende gutya.

Nta munsi n’umwe nigegeze numva nishimye mu buzima bwanjye. Nahoraga nkora cyane , mpora mu murima mpinga.

Ndarambiwe. Kuramba kw’Isi cyane ntago ari impano y’Imana kuri njye, ahubwo njye mbifata nk’ibihano.”

Yakomeje kandi avuga ati “ Iyo ndebye ubuzima bubabaje nanyuzemo, bituma nifuza iyo nza kuba naripfiriye nkiri muto. Nakoze cyane ubuzima bwanjye bwose . sinigeze narimwe mbona n’akanya ko kuba nakwishimisha cyangwa ngo nduhuke.”

Aba Rusiya bavuga ko ibyangombya byosebya Koku byerekana n’imyirondoro ye byabuze mugihe cy’intambara y’abanya Ceceniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa